Kuva muri Werurwe 2019 Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi bafitanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha no guhanahana amahugurwa.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Gicurasi IGP Dr George Hadrian Kainja n’intumwa ayoboye bahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza aba bayobozi bombi bongera kuganira kuri ayo masezerano y’ubufatanye yo mu 2019 bemeranya gutangira gushyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena, aba bayobozi bagarutse cyane ku bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gushimangira umutekano muri rusange hibandwa ku kurebera hamwe uko barwanya ibyaha byiganje muri iki gihe nk’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Hanagarutswe ku guhuza ibikorwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku idini ya Islam, gushyiraho ihuriro rihoraho rizajya rihura kenshi gashoboka bakaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye ibihugu byombi n’Akarere.
Biyemeje guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha harimo n’abakekwaho kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahungiye mu gihugu cya Malawi.
Aba bayobozi banemeranyijwe gushimangira ubufatanye mu kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa n’iterambere.
Tariki 31 Gicurasi IGP Dan Munyuza ubwo yakiraga aba bashyitsi yongeye gushimangira ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigaragara muri iki gihe.
Yagize ati “Muri iki gihe haragaragara ibyaha by’iterabwoba, iby ‘ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibimunga ubukungu bw ‘Igihugu. Ibi byose bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byacu ni ngombwa ko dufatanya kubirwanya.”
Aba bayobozi kandi banagarutse ku bufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa aho umuyobozi wa Polisi ya Malawi mu ruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda we n’intumwa ayoboye basuye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda bishimira amasomo atangirwamo.
- Advertisement -
Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yavuze ko hari bamwe mu bapolisi b’iki gihugu bagiye kujya bohorezwa mu Rwanda guhugurirwa muri Polisi y’u Rwanda.
IGP Dr Kainja yagize ati “Twabonye mu bihugu bigera muri 14 bya Afrika byohereza ba Ofisiye bakuru kuza kwiga muri iri shuri rikuru ryanyu twebwe tutarimo, nyamara nishimiye amasomo ahatangirwa cyane cyane iriya mpamyabumenyi y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no kurwanya amakimbirane, usibye n’ibyo nabonye bigisha ibijyanye no kuyobora abapolisi mu rwego rwo hejuru.”
Yakomeje avuga ko mu ishuri rya PTS-Gishari naho bishimiye amasomo ahatangirwa.
Ati “Twavuga amasomo ajyanye no gutabara byihuse, amasomo ajyanye n’uburyo bwihariye bwo gukoresha imbunda, gutoza umutwe wihariye w’abapolisi, amasomo yo kwigisha abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato, aya yose twasanze tugomba kohereza abapolisi hano mu Rwanda bakayiga.”
Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yashimiye mugenzi w’u Rwanda IGP Dan Munyuza uburyo we n’itsinda ayoboye bakiriwe aboneraho no gutumira mugenzi we kuzasura Malawi.
Kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Tariki ya 31 Gicurasi bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku kicaro cya Polisi ku Kacyiru nyuma yaho aba bashyitsi basuye ishuri rya Polisi riri i Gishari (PTS-Gishari) mu Karere ka Rwamagana banasura ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: RNP Website
UMUSEKE.RW