Putin na Joe Biden imbona nkubone bari mu nama mu Busuwisi

Arinzwe cyane mu modoka ze zihenze Perezida Vladimir yageze mu Busuwisi aho afite rendez-vous na Perezida Joe Biden wa America, ni ibihangange biri kuganira ku ngingo zitandukanye ariko by’umwihariko ku masezerano ajyanye no gutunga intwaro zikomeye.

Vladimir Putin ahana ikiganza na Perezida Joe Biden wa US

Putin yageze i Geneve arinzwe cyane ndetse yizaniye imodoka imutwara idapfa kumenwa n’isasu ikaba ifite agaciro k’asaga ibihumbi 250$, abazibonye zari 17 zimuherekeje.

Mbere gato y’inama Perezida w’Ubusuwisi, Guy Parmelin yabonanye n’aba Bakuru b’Ibihugu by’ibihangange mu bya gisirikare nyuma abaha rugari abifuriza kugera ku myanzuro myiza.

Perezida Parmelin yagize ati: “Ni iby’agaciro n’ibyishimo ku Busuwisi kwakira iyi nama, bitewe n’umuco wo koroherana no guteza imbere ibiganiro, n’ubwumvikane. Mwembi (Putin na Biden) ndabifuriza ibiganiro bitanga umusaruro mu nyungu z’ibihugu byanyu byombi no ku nyungu z’Isi.”

Perezida Joe Biden yavuze ko ari ngombwa kuganira imbona nkubone naho Vladimir Putin avuga ko yizeye ko ibiganiro bitanga umusaruro.

Ibiva muri iyi nama turabibagezaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mbere gato y’inama Perezida w’Ubusuwisi yabonanye na Putin na Biden nyuma abaha rugari
Iyi ni imwe mu modoka Putin agendamo

IVOMO: BBC

- Advertisement -

UMUSEKE.RW