RIB yemeje ko yataye muri yombi umukinnyi wa Sunrise FC ukekwaho gusambanya umugore w’undi

Umukinnyi wa Sunrise FC, Mugabo Gabriel yafashwe nyuna y’umukino wahuzaga Gasogi United na Sunrise FC ukirangira nk’uko bitangazwa na Radio 10.

Mugabo Gabriel yafashwe umukino urangiye

Bikekwa ko icyaha akurikiranyweho yagikoze tariki 12/05/2021 mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagali ka Balija, Umudugudu wa Kinihira.

Akekwaho Gukoresha umugore w’Imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato. Kuva ubwo yakomeje kwihishashisha ariko ubu ku wa Kane tariki 10 Kamena 2021 afatirwa mu Mujyi wa Nyagatare,  afungiwe kuri Station ya RIB  ya Nyagatare.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Radio TV 10 ko Mugabo Gabriel akekwaho icyaha cyo gusambanya umugore utari uwe, tariki ya 12 Gicurasi, agakomeza kwihisha.

RIB isaba abantu kwirinda ibyaha nk’ibi byo gusambanya ku ngufu abagore n’ibyo gusambanya abana.

Umukino Mugabo yakiniragamo Sunrise FC banganyije na Gasogi United 1-1.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -