*Ubuyobozi buvuga ko ari mu rwego rwo kwimakaza isuku
*Abaturage bo bakavuga ko ibicuruzwa byabo atari imyanda
Abacururiza mu isantere ya Gitikinini mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’Umurenge bubabuza gucururiza ku mabaraza.
Aba baturage bacururiza muri iyi Santeri bavuga ko icyemezo cy’Umurenge cyo kubabuza gushyira ibicuruzwa byabo ku mabaraza y’inzu bakoreramo kigamije kubateza igihombo kuko nta kajagari biteza ndetse n’isuku yaho bakorera bayitaho ku buryo buhagije.
Aba bacuruzi bavuga ko guhera ku wa Mbere tariki ya 21 Kamena 2021, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera n’inzego z’umutekano babahaye gasopo yo kutongera gushyira ibicuruzwa ku mabaraza y’inzu bakoreramo.
Bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko icyemezo cyafashwe na Gitifu wa Rubengera basanga kigamije kubahombya kuko batiyumvisha ukuntu bakingirana ibicuruzwa byabo.
Kalisa Domitien avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera yabakoresheje inama ababwira ibyo byemezo by’ubuyobozi ababwira ko gucururiza hanze bitemewe ko uwumva bizamutera igihombo, nahomba azataha.
Ati “Turamubaza ngo ese ko ureba ibihe tuvuyemo, dufate ibintu tubikingirane mu nzu umukiliya azabwirwa n’iki aho bya bintu biri? Ahasigaye aratubwira ngo tuzabikingirane mu nzu uzahomba azatahe.”
Kalisa akomeza avuga ko bibaza ukuntu ahantu bishyurira ipatante, imisoro ya Rwanda Revenue Authority n’umutekano barangiza bakavuga ko hatera akajagari.
Ati “Baratubwira ngo ni uburyo bwo kunoza isuku, ese ibyo ducuruza byaba ari umwanda? Nidukingirana ibintu tukabishyira mu nzu bizagurwa na nde?”
- Advertisement -
Nyirasafari Emeline yabwiye Radiyo Isangano ikorera mu Karere ka Karongi, ko ikibazo bafite ari uko bategetswe gushyira ikintu icyo ari cyo cyose mu nzu kandi nta nzu z’ubucuruzi zihari bakaba barategetswe ko nta kintu cyemerewe kugaragara imbere y’umuryango.
Agira ati “Ibintu birangirika bitewe n’inzu ntoya zihari, twifuza ko batureka ntiturenge urubaraza bakareka tukahanika echantion (urugero rw’ibihari).”
Aba bacuruzi bavuga ko bibasiwe n’aya mategeko kubera ko bakorera hafi y’Akarere ka Karongi mu gihe mu tundi duce aya mategeko bo bita amananiza agamije kubahombya ntayahari.
Ibivugwa n’aba bacuruzi ko bigamije kubahombya, Twamugabo Andre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwimakaza isuku.
Agira Ati “Gucururiza ku ibaraza bizana imyanda, bigaragara ko ari ibintu bidasobanutse kuri kaburimbo, aha ngaha haza abashyitsi batandukanye ni ibintu usanga nta suku irimo.”
Akomeza avuga ko bakoranye inama n’abacuruzi bose banzura ko ku itariki ya 17 Kamena 2021 bose bazaba binjije ibicuruzwa byabo mu maduka byaba byinshi bakabishyira mu mabutiki uretse Matelas (amagagodoro), amaferabeto (fer à Beton) na Gaz.
Usibye mu isanteri ya Gitikinini bibujijwe gushyira ibicuruzwa ku mabaraza, ahandi hose muri santeri z’ubucuruzi ntibibujijwe mu Karere ka Karongi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW