*Moto yabo ngo yagabanyamo kabiri igiciro cy’urugendo
Abanyeshuri bo ku ishuri ry’Urwunge rw’amashuri St Pierre Nkombo, ryo mu Karere ka Rusizi, bakoze moto ifite umwihariko wo gukoreshwa n’umunyu ndetse n’amazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Uyu ni umushinga wa (Hydro Power Motobicyle), bawumuritse ku wa 8 Kamena 2021 ubwo hasozwaga amarushanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga amasomo ya Siyansi, barushanwaga ku rwego rw’Igihugu hagamijwe gukundisha abana Siyansi n’Ikoranabuhanga.
Aba banyeshuri bo kuri GS St Pierere Nkombo, bagize igitekerezo cyo gukora moto nyuma yo kubona ikibazo kiri muri sosiyete kijyanye n’iyangirika ry’ikirere.
Ni umushinga bakoze mu gihe cy’amezi atandatu, bakora iyi moto bagendeye ku masomo biga ajyanye na Siyansi n’Ikoranabuhanga .
Ibisabwa kugira ngo ikore…
Iyi moto inywa litiro ebyiri z’amazi, zikajyamo n’amagarama 25 y’umunyu ikabasha kugenda Km 4.
Ni moto urebye ikozwe nka moto isanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n’amabati ariko ikifashisha na bateri iyiha imbaraga mu kwaka.
- Advertisement -
Ifite ahantu ho gushyira urufunguzo kugira ngo yake. Gusa bitandukanye n’izindi moto, yo ntubanza gutera umugeri kugira ngo yake, kuko ukimara gushyiramo urufunguzo iba yatse ukayagiserera (axcellerer) ubundi ikajyenda.
Umwe mu bakoze uyu mushinga Nsengima Samuel, yavuze ko abantu bakwiye kugirira icyizere iyi moto kuko ishobora gutwara abantu n’ibintu kandi ikaba ifite umwihariko wo kubungabunga ibidukikije.
Ati “Icyizere abantu bagomba kuyigirira si uko itirukanka ibirometero byinshi ahubwo ni uko itangiza ikirere, kandi iyo ibidukikije byangiritse twanduriramo indwara nyinshi zirimo izo mu myanya y’ubuhumekerero ndetse n’izindi zitandukanye.”
Yavuze ko bagize igitekerezo mu rwego rwo koroshya ikibazo cy’ingendo n’ubwikorezi.
Ati “Hari umuturage uba udafite ubushobozi bwo kwishyura umumotari, nk’aho umumotari yari bukoreshe Frw 2000 twe dukoresha make Frw 1000 kuko ntituri busabwe byinshi kuko essence irahenda cyane.”
Yavuze ko baramutse babonye amikoro bakora ikigo kizitunganya n’abazifuza bakazibagurira.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard yavuze ko bazakomeza gushyigikira aba babyeshuri bafite imishinga y’indashyikirwa kugeza igihe izashyirirwa mu bikorwa.
Yavuze kandi ko ari urubuga rwiza rwo gutyaza ubwenge bwabo, berekana ibyo bize bipimye ku bandi bo ku bindi bigo.
Ati “Umusaruro wa mbere ni uko abanyehuri berekanamo urubuga rwo kwerekana ibyo bize hanyuma ntibanabyerekane bari ku ishuri ryabo gusa, bakanarushanwa n’abandi, ibyo biga bikarushaho kubagirira akamaro.”
Iri rushanwa ngaruka mwaka ryahuje ibigo bigera kuri 48 byo mu gihugu, rivuye ku rwego rw’Ishuri, rijya ku Ntara ndetse no ku rwego rw’Igihugu.
Icyenda muri ibyo nibyo byageze ku rwego rw’Igihugu naho bine bikaba ari byo byahembwe nk’ibifite imishinga myiza, aho buri shuri ryabaga rifite imishinga ibiri.
Ikigo cyahembwe ari icya mbere ni Corenerstone Leadership Academy cyo mu Karere ka Rwamagana gifite umushinga wo gukora Gaz yo gutekesha, GS St Pierere Nkombo yabaye iya kabiri ifite umushinga wa Moto.
Hakaba haratanzwe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa iri kumwe na Flash Disk, ndetse n’ibikapu byo gutwaramo amakayi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW