Rusizi: Abubatse ku ishuri ribanza rya Rubenga I bazindukiye ku biro by’Umurenge kwishyuza

Ku wa 17 Kamena abaturage bubatse ku mashuri mu Mugugudu wa Rubenga I, Akagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bazindukiye ku Biro by’Umurenge kwishyuza amafaranga bakoreye.

Abaturage bavuga ko basaba Ubuyobozi bw’Umurenge kibishyura amezi abiri bakoze badahembwa

Abaturage bifuza ko bahembwa amafaranga bakoreye kugira ngo bishyure amadeni bagiye bafata bizeye ko bazishyura na bo bahembwe, kuri bo ngo bahindutse ba bihemu ku babahaye ayo madeni.

Intero yabo igira iti “Nibatwishyure amafaranga twakoreye, turababaye turashonje.”

Hari umwe muri bo ugira ati “Duhembwa mu minsi icumi, ufata amadeni kuri butiki wizeje umuntu ngo uzayamuha mu munsi 10, ikarangira ari makumyabiri, mirongo utarishyura nyirayo aba yaratangiye kunguka.”

Abaturage bakomeza bavuga ko bafite impungenge ko batazabona ubwishyu bw’umusanzu w’ibwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), ku bandi ngo ntibazabona amafaranga yo kwishyura amafaranga amashuri asaba abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’umurenge bavuga ko amafaranga yari yateganyijwe mu bwubatsi yarangiye, ariko bukamara impungenge abaturage ko hari ikigiye gukorwa ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi, ku buryo mu Cyumweru gitaha “bitarenze ku wa Mbere bazishyurwa amafaranga yabo.”

Niyibizi Jean de Dieu ni umuyobozi w’Umurenge wa Gihundwe,  yagize ati “Amafaranga twari dufite yararangiye, arangira imirimo ikomomeje, twabigaragaje mu nama zitandukanye ku rwego rw’Akarere batugaragarije ko amafaranga ari gushakwa, tugiye kureba ko ayo mafaranga aho yava mu akoreshwa izindi gahunda tube tuyigurije abaturage babashe kuba bakwishyurwa, ntabwo birenga ku wa Mbere batarayabona.”

Ibi byumba by’amashuri abanza byubatse mu buryo bwa etaje ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda  na Banki y’Isi byatangiye kubakwa muri Nyakanga 2020 muri gahunda yo kugabanya urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri ndetse no kugabanya ubucucike mu mashuri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Bamaze igihe bubaka amashuri ya etaji aterwa inkunga na Bank y’Isi
Abishyuza bagera kuri 40 barimo Abafundi n’abayede babo

Muhire Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi

#Rwanda #Rusizi #MINEDUC #REB #KagamePaul #RPFInkotanyi #TIRwanda