Rusizi: Imodoka yagonze umwana w’imyaka 4 ahita apfa

Mu muhanda wa kaburimbo Kamembe-Bugarama imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish (uwari uyitwaye yahise yiruka) yari ifite plaque RAD 884D yerekezaga Bugarama yagonze umwana ahita apfa.

Amakuru avuga ko imodoka yagonze uriya mwana yambuka umuhanda

Umwana wagonzwe ni umuhungu w’imyaka 4 yari uwo mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagari ka Rusayo.

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Ryagatebe, Akagari ka Rusayo, mu Murenge wa Gashonga ku manywa yo kuri iki Cyumweru.

Icyateye impanuka ntikiramenyekana gusa bivugwa ko umwana yambukiranyaga umuhanda  umushoferi agerageza kumukatira biranga aramugonga, imodoka na yo ita umuhanda.

Umurambo w’umwana  uhise ujyanwa ku Bitaro bya Mibirizi, mu gihe Police ikorera muri Gashonga yatangiye gukurikirana iby’iyo mpanuka.

Emmanuel Habimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga yibukije Ababyeyi ko bagomba kujya bacunga abana babo, anasaba ibigo by’amashuri biri mu Murenge gushyiraho ingamba bakigisha abanyeshuri uburyo bwo kwambuka umuhanda.

Yagize ati “Ikamyo ntacyo yari ipakiye. Ababyeyi bafite abana bato babe maso kandi bamenye ko baturiye umuhanda wa kaburimbo, badufashe kurinda bana cyane cyane mu gihe babona batari mu rugo bakurikirane aho bari banabarinde gukinira mu muhanda.”

Uyu muyobozi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri bya GS MUREHE, GS GASHONGA CATHOLIQUE, EP GASHONGA PROTESTANT gushyiraho ingamba zo kwigisha abanyeshuri uburyo bwo kugenda mu muhanda neza birinda kuba bagongwa n’ibinyabiziga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

uwari utwaye iyi modoka yayivuyemo ariruka
Yahise ata umuhanda atoromera hepfo yawo

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i Rusizi

#Rwanda #Rusizi #RNP #RIB