Rwanda: Kudohoka ingamba zo kwirinda COVID-19 byateje Sulfo gufungwa igihe gito

Uruganda rwa Sulfo rusanzwe rutunganya ibikoresho bitandukanye by’isuku ruherereye  mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, rwafunzwe  mu gihe cy’Icyumweru nyuma y’aho abakozi barwo bapimwe Covid-19 bikagaragara ko ubwandu buri hejuri.

Uruganda rwa Sulfo rufunzwe nyuma yo gusangamo ubwanduye bwinshi bwa Coronavirus mu bakozi barwo

Mu gitondo cyo kuri  uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena, nibwo Akarere ka Nyarugenge kafashe icyemezo cyo gufunga uru ruganda mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwa Coronavirus bwakomeza kwiyongera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yahamirije Umuseke ko uru ruganda rwafunzwe ahanini bitewe n’imibare y’abanduye COVID-19 yasanzwe muri urwo ruganda mu bipimo byafashwe.

Ati “Nibyo uruganda ntabwo rurimo rukora aka kanya, guhera  uyu munsi ibikorwa byarwo byabaye bihagaritswe. Hagaragayemo ubwandu bwinshi, kandi byashobokaga ko n’abandi barimo bashobora kuba bakwandura bikaba byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Hashingiwe ku nama zatanzwe n’inzego z’ubuzima ibikorwa byarwo bihagarikwa mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye uyu munsi.”

Ngabonziza yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukwita ku banduye no kubakurikiranira hafi ndetse no  mu ruganda hagaterwa imiti.

Yavuze ko kuba uruganda rufunze imiryango  ingaruka zidashobora kubura gusa avuga ko zitazaba nyinshi.

Ati “Mu gihe cy’iminsi irindwi nta kibazo gishobora kubaho mu guhungabanya ibikenewe ku isoko bitewe n’uko uruganda rwafunze. Ntihabura ingaruka haba ku bucuruzi ndetse no ku nyungu bashobora kubona ariko igikenewe cyane ni ubuzima bw’abantu bahakora.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kuri abo bashobora kuba barya ari uko bakoze, ntabwo imibare ari myinshi kandi Abanyarwanda bamaze iminsi bigishwa kuba bakwiyitaho. Ntabwo iminsi irindwi yashobora gutuma abura uko abaho.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye Umuseke ko ahanini byatewe n’uko abantu bakomeje kudohoka ku ngamba zo kwirinda Coronavirus ari na byo byatumye haba ubwandu bwinshi mu ruganda rwa Sulfo.

- Advertisement -

Ati “Biragaragara ko hari ikibazo cyo kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19, abantu barasa naho barambiwe kwambara agapfukamunwa, barasa naho barambiwe ingamba zo kwirinda kandi uburyo bwonyine buhari ari uburyo bwo kwirinda.”

Niyingabira yavuze ko nubwo u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa COVID-19 abantu bakiri bake ku buryo bitatanga  ubwirinzi buhagije bw’umubiri.

Yasabye abantu batandukanye ndetse n’ibigo kubariza ingamba zashyizweho zo kwirinda Coronavirirus hirindwa ko ubwandu bwakomeza kwiyongera.

Uruganda rwa Sulfo rufunzwe mu gihe mu Mibare ya Minisiteri y’Ubuzima isohora buri munsi , yerakana ko igenda yiyongera.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu minsi ine gusa abagera kuri 555 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, abamaze kugikira bagera 87, naho abitabye Imana  bagera 8.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki 11 Kamena 2021

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #SULFO #RBC