Umusesenguzi w’Umurusiya yabwiye Umuseke izingiro ry’inama ya Perezida Putin na Biden

Isi yose ihanze amaso imyanzuro iva mu nama ihuza Uburusiya na America, Abakuru b’Ibihugu na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga bafite inama imara amasaha atanu ibera mu mujyi wa Geneve mu Busuwisi, Umunditsi Mukuru wungirije mu Kinyamakuru gisomwa cyane mu Burusiya, kitwa Komsomolskaya Pravda yabwiye Umuseke ingingo ziri ku meza y’ibiganiro.

Uburusiya bwa putin bwizeye ko America ya Joe Biden yemera ibyo busaba

Edvard Chesnokov yabwiye Umuseke ko ingingo ihatse izindi muri biriya biganiro ari ikibazo cya Ukraine.

Avuga ko Uburusiya n’abaturage babwo bafata abatuye agace ka Donbass nk’ahari inyungu z’Uburuzi.

Yadutangarije ko Abarusiya biteze ko America igomba kwemera izo nyungu zabo, ikareka inzira ya gas yitwa NordStream2 pipeline.

Chesnokov avuga ko mu nzindi ngingo ba Perezida Putin na Joe Biden baganira harimo Syria, ibijyanye na gahunda ya Korea ya Ruguru yo kwikungahaza ku ntwaro kirimbuzi, igihugu cya Iran ndetse n’ibijyanye n’amasezerano y’intwaro kirimbuzi muri rusange.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2014, abaturage bavuga Ikirusiya bo mu duce twa Crimea na Donbass bazamuye amabendera y’Uburusiya kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryari rimaze kuba muri Ukraine, bagaragaza ko bashaka kwiyunga ku Burusiya. Icyo gihe Crimea yabaye agace k’Uburusiya, ndetse Donbass kamwe mu duce twometse ku Burusiya ariko mu buryo butemewe n’amahanga. Ubwo rero Uburusiya burashaka ko America nk’igihangange gifite ijambo rinini ku isi kemera uko ibyo bimeze.”

Edvard Chesnokov, Umwanditsi Mukuru wungirije mu Kinyamakuru, Komsomolskaya Pravda avuga ko America na yo ifite inyungu ikeneye ku Burusiya.

Ati “America irashaka abayijya inyuma mu guhangana n’Ubushinwa. Birasa naho ubukungu bwabo bombi bungana, kandi America ifata Ubushinwa nk’umukeba ukomeye mu kinyajana cya 21 bitewe n’iterambere mu by’inganda, ingufu za gisirikare ndetse cyane n’inyungu zishingiye ku Nyanja ya Pacifique.”

Yakomeje agira ati “Bityo ntekereza ko Perezida Biden agomba kumva ibyo Uburusiya bumusaba kugira ngo na bwo bwigire ku ruhande ntibujye mu Ntamabara y’Ubutita iri hagati ya US n’Ubushinwa.”

- Advertisement -

Gusa, Chesnokov avuga ko biri mu mugambi w’igihe kirekire wa Joe Biden, bityo bikaba bigoye ko Perezida Vladimir Putin yakwemera uwo mukino.

Ati “Putin ni umuyobozi ukomeye ufite na we uburyo bwe abonamo ibintu.”

Kuri we avuga ko ikingenzi muri ibi biganiro ari uko amakimbirane y’igihe kirekire hagati ya America n’Uburusiya acocwa, ibihugu bikajya mu kindi cyerekezo cyo gukora.

BBC ivuga ko mu bindi bishobora kuba byaganiriwe hagati ya Vladimir Putin na Perezida Joe Biden ari ibyo guhererekanya imfungwa, aho America yatanze urutonde rw’imfungwa 17 ziri mu Burusiya zirimo abahoze ari abasirikare 2 bafungiweyo.

Perezida Joe Biden yabajijwe n’Umunyamakuru niba Perezida Putin ari uwo kwizerwa, azunguza umutwe. Byaje gusaba ko abashingwe ububanyi n’amahanga basobanura ko Biden atavuze ko Putin atari uwo kwizerwa ahubwo ngo kuzunguza umutwe bivuze ko ntacyo yashakaga gusubiza kuri icyo kibazo.

Edvard Chesnokov, Umwanditsi Mukuru wungirije mu Kinyamakuru, Komsomolskaya Pravda

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Russia #US #China #Putin #Biden