Umushoramari yasubijwe zimwe muri miliyoni ze yibwe amwe akabitswa Padiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwasubije umushoramari w’umunyamahanga amafaranga ye agera kuri miliyoni 771Frw yari yibiwe mu Rwanda.

Mu mafaranga RIB yahaye uyu mushoramari agera kuri miliyoni 770Frw

Kuri Twitter RIB yavuze ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, yafashe “abajura babiri n’ibyitso byabo”, igaruza ama Euro 324,650(£) n’amadorali 344,700 ($), n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000 (frw), yose hamwe angana na Frw 771,701,000 yari yibwe uriya muntu.

RIB yagize ati “Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.”

Mu butumwa yatanze, RIB ivuga ko yongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa rya bariya bantu, ikanaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

RIB ivuga ko uriya mushoramari akomoka mu gihugu cya Hongrie/Hungary.

Hashize igihe gito RIB ivuze ko yataye muri yombi Padiri wa Paroisse Gatolika ya Rwamagana akurikiranyweho kubika amwe mu mafaranga yibwe uriya mushoramari.

Uyu mupadiri yafashwe mu Cyumweru gishize afatanywe amafaranga arenga miliyoni 400Frw.

RIB ivuga kandi ko yafashe ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga yibwe.

Amakuru avuga ko uriya mushoramari yibwe arenga miliyari.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/rib-ifunze-padiri-mukuru-wa-paruwasi-ya-rwamagana-wafatanwe-miliyoni-400-frw-zamibano.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Rwamagana #RIB #RNP