Umuturage uvuga ko agiye kumara imyaka 15  Gitifu amuhuguje inka — Uko byagenze

webmaster webmaster

Muhanga: Nzitirwanimana Dismas wo mu M urenge wa Rongi, Akagari ka Nyamirambo, Umudugudu wa Mugwato, Akarere ka Muhanga,  yavuze ko uwahoze ayoboye Umurenge wa Rongi   witwa Ndayisaba Aimable yagurishije inka uyu muturage yahawe muri gahunda ya Girinka.

Uyu musaza w’imyaka 68 yavuze ko mu mwaka wa 2006 yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kubakirwa inzu, nk’abatishoboye ndetse bakorozwa Inka. Gusa mbere yo kubakirwa yaje guhabwa inka y’inyana yayo.

Inzu zarubatswe maze ubuyobozi bw’ingabo ari na bwo bwagize uruhare mu kuzubaka, busaba Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gutoranya abatishoboye kurusha abandi bagatuzwa muri izo nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ajya gutoranya abazatuzwa mu nzu, yasabye buri muturage gutanga mafaranga yitaga ay’imishoro (kugura ibiti byubaka igisenge cy’ikiraro) Frw 50,000 avuga ko utazayatanga atazabona inzu.

Uyu musaza usanzwe uri mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe yarayabuze maze asabwa na Gitifu kugurisha inka yari yahawe  akabona uko atanga ayo mafaranga.

Inka Gitifu yaje kuyigurisha ku mucuruzi basanzwe baziranye wo muri uwo Murenge, igurwa Frw 125, 000 ariko uyu musaza ahabwa Frw 50, 000.

Nzitirwanimana yavuze ko yemeye kwakira ayo mafaranga kuko yari yashyizweho agahato na Gitifu wari wababwiye ko udatanga amafaranga atazahabwa inzu.

Uyu musaza yavuze ko yategereje  ko yashumbushwa indi nka cyangwa akaba yakubakirwa byose ntiyabibona.

Ati “Maze gutanga iyo mishoro, barubaka, inzu bazishyiramo utaratanze amafaranga na atanu njye baranyihorera.”

- Advertisement -

Avuga ko bamaze gutanga inzu, yaketse ko mu mafaranga yari yasigaye mu gihe inka ye yagurishwaga bazayamusubiza nabwo ntiyabibona niko gushaka aho bakodesha inzu.

Ati “Kuri twa dufaranga dusigaye nabwiye umuryango wange nti ubu rero turabundabunda tunyagirwa, dore batwimye inzu muze turebe aho dukodesha indi.”

Nzitirwanimana afite umugore n’abana babiri,  avuga ko ibyo bibaye yabimenyeshe inzego zitanduknaye ndetse ko Njyanama y’Akarere yigeze kumubwira ko icyo kibazo cyigiye gukuriranwa.

Gusa avuga ko imyaka igiye kuba 15 atarabona igisubizo, akigorwa  n’ubukode kandi no kubona ifunguro ari ikibazo.

Ndayisaba Aimable wahoze ayobora Umurenge wa Rongi, ubu asigaye ayobora Kabacuzi, yabwiye Umuseke ko mu gukura ku rutonde uyu musaza ahanini byatewe n’uko atagaragaje ubunyangamugayo kuko yari yarahawe inka akaza kuyigurisha.

Uyu Muyobozi ahamya ko atari ubwa mbere iki kibazo kigaragaye gusa akavuga ko uyu musaza ikibazo cye kitagatanzwe mu rwego rw’akarengane kandi ntaho bihuriye .

Ati “Uyu Dismas twagiye kubaka mu Mudugudu wa Mugwato, tugiye kubakira abantu babaga mu manegeka ariko na we akaba yari ari ku rutonde. Bitewe na gahunda y’uko hari abaturage batibona mu bintu, ko hajya haba ibintu  byo gufata abaturage ugahita ubatereka mu nzu, hashira nk’umwaka icyondo cyavaho cyikomokana n’umucanga agahita avuga ngo ya nzu muze muyifate.

Twafashe abaturage tubagisha inama, tumwaka uruhare bitewe n’uko yifite. Yaza akabumba amatafari, yaza akazana imishoro, yakwikorera amabuye mu gihe biri kugana ku musozo,  Dismas yari afite inka ya Girinka aba arayigurishije ahita atoroka. Twebwe ntabwo twari kumugumisha muri ya gahunda yo kumuha inzu bwari nko kumugororera bwa bukundamugayo bwe.”

Ndayisaba ahakana ko atigeze agurisha inka y’uyu muturage ko ahubwo gukurwa ku rutonde byatewe no kuba yaragurishije iyo nka.

Bintunimana Innocent usanzwe agura amatungo avuga ko uriya muturage yagurishije inka yahawe uburenganzira n’ubuyobozi ariko amaze kubona amafaranga arayacikana gusa avuga ko bishoboka ko nyuma umuturage amaze kugaruka mu Mudugudu yumvikanye n’ubuyobozi ku mafaranga yasabwaga gutanga.

Uyu musaza we avuga ko inka ubuyobozi buvuga ko yagurishije ari iyo bari baramworoje mbere ariko iza kuba ingumba, amaze kuyigurisha atanga inyiturano y’amafaranga, na we agura inka yindi ari na yo avuga ko Gitifu yamugurishirije amwizeza kumuha icumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye Umuseke ko iki kibazo batari bakizi ko bagiye gukorana n’abayobozi bakorera mu Murenge wa Rongi bakagikurikirana.

Kugeza ubu uyu musaza avuga ko abayeho nabi,  nta cumbi ndetse ko  gukomeza gukodesha kandi nta mikoro bikomeje kumugora.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW