Inzego z’umutekano muri Eswatini yahoze ari Swaziland zahanganye bikomeye n’abaturage bigaragambyaga basaba ko itegeko nshinga rivugururwa.
Mu mpera z’Icyumweru gishize imyigaragambyo y’urubyiruko rubarirwa muri 500 yakajije umurego, nubwo ubwami bwabujije imyigaragambyo yose.
Abigaragambyaga basabye Umwami Mswati gutegura amatora aciye mu mucyo nk’imwe mu nzira ya Demokarasi basaba ko hashyirwaho Minisitiri w’Intebe.
Ni mu gihe muri iki gihugu nta mashyaka akirangwamo kuko yakuweho mu 1973.
Hari amakuru ataremezwa avuga ko Umwami Mswati III ashobora kuba yarahunze igihugu mu gihe imyigaragambyo yiyongereye.
Imyaka myinshi Umwami Mswati III yagiye akemangwa kuba mu buzima buhenze ndetse agahohotera ikiremwa muntu.
Yagiye ku bwami mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18, yakunze kuba mu buzima buhenze mu gihe hari abaturage bakiri mu munsi y’umurongo w’ubukene.
Eswatini ni kimwe mu bihugu bicye bya Afurika bikigendera ku ngoma ya cyami, uho Umwami yica agakiza.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
IVOMO: BBC
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW