Urubyiruko rw’abakorerabushake baremeye umuryango w’uwarokotse Jenoside utagira aho uba

webmaster webmaster

Karongi: Ni igikorwa bakoze nyuma yo gukora urugendo ndetse no gusura urwibutso rwa Gatwaro ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, aho basubanuriwe  ubwicanyi ndengakamere bwakorewe muri Stade Gatwaro  bwari burangajwe imbere na Prefet wa Kibuye, Dr Kayishema Clement.

Uyu muryango utagira aho ukinga umusaya ubu, umubyeyi avuga ko abana be bakeneye ubufasha bakigishwa imyuga

Ni igikorwa cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda  Covid-19 cyakozwe n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Bwishyura.

Nyuma yo gusura urwibutso, uru rubyiruko rwahise rujya mu gikorwa cyo kuremera uwacitse ku icumu rya Jenoside utagira aho aba, akaba aba mu icumbi n’abana batandatu, ndetse kubera ubushobozi buke bose bakaba ntawarangije amashuli abanza.

Bampile Elisabeth waremewe yavuze ubuzima bushaririye abayemo ndetse anashima uru rubyiruko.

Yagize ati: “Ubu iyi nzu munsanzemo ni icumbi gusa nyirayo wari waranshumbikiye yamenyesheje ko yamaze kuyigurisha bityo ko nashaka ahandi nerekeza kandi ntaho.”

Umugabo we yarokokeye mu Bisesero na we yagize ikibazo cyo mu mutwe kubera ibyo yaciyemo.

Ku nkunga yagenewe uyu muryango, Bampile avuga ko ibyo kurya bamuhaye bizashira ariko, akeneye cyane kugira aho kubaagasigara arwana no gushakisha ibimutunga.

Uyu mubyeyi avuga ko abana b’inkumi afite umutoya afite imyaka 17 akaba yaravuye mu ishuri ageze mu wa gatanu w’abanza, akavuga ko nibura uwabigisha imyuga bishobora guhindura ubuzima bwabo.

Umutoni Grace ni umwe mu  rubyiruko rwakoze  icyo gikorwa yabwiye  Umuseke ko  abantu bakunze kubona ruriya rubyiruko nk’ababwira abantu ngo ambara neza agapfukamunwa, ariko ko hari n’ibindi bashobora gukora kandi byubaka igihugu.

- Advertisement -

Ati “Usibye gukangurira Abanyarwanda kwirinda Covid-19  bubahiriza amabwiriza yashyizweho, dukora n’ibindi bikorwa byubaka igihugu. Twubakira abatishoboye uturima tw’igikoni, ubwiherero, ibikoni, tugira uruharemu mu bikorwa by’amaboko  nko  kubumbira amatafari uwubakirwa kuko nta bufasha bw’amafaranga tuba dufite,  bityo rero niko twaje guha uyu muryango ubufasha bw’ibiribwa.”

Ntakirutimana Francois Umuyobozi w’uru rubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Karongi yashimye uburyo rwitanga.

Ati: “Mu gihe cya Jenoside urubyiruko rwagize uruhare mu kwambura Abanyarwanda ubuzima, twe rero turabasubiza ubuzima.  Uyu mubyeyi yavuze ko adafite aho kuba  ariko yatubwiye ko afite ikibanza, jye na bagenzi banjye twanzuye ko tugiye kubumba amatafari muri iyi mpeshyi  tugafatanya n’ Umurenge ku buryo mu kwa munani azaba afite icumbi.”

Ntakirutimana asaba bagenzi be kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wa Police  mu Karere ka Karongi, SSP Cyiza Eduard yashimiye urubyiruko ubutwari bubaranga, ndetse anabizeza ubufatanye hagati ya bo na Police y’Igihugu.

Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Murenge  wa Bwishyura rwaremeye uyu mubyeyi ibiribwa bifite agaciro ka Frw 150, 000 ndetse biyemeje  kugira uruhare mu kumwubakira icumbi.

Urubyiruko rwanasuye urwibutso rwa Gatwaro

Sylvain Ngoboka
UMUSEKE.RW