Uwavuze ko napfuye niba yishakira amaramuko nagende aramuke sinakwirirwa mukurikirana – Israel Mbonyi

*Mbonyi ati “Ndacyariho, bazindutse banyica,…”

Mu Kiganiro kihariye umuhanzi Israel Mbonyi yahaye Umuseke yavuze ko yatunguwe no kubyuka agasanga telefoni ye yuzuye ubutumwa n’abantu bamushatse cyane bakamubura, nyuma bamubwira ko hari abavuze ko YAPFUYE. Yabwiye Umuseke ko atakwirirwa akurikirana uwamubitse yishakira amaramuko.

Israel Mbonyi

Ati “Jyewe ntabwo nabimenye kugeza mu masaha ya saa yine (10h00 a.m), kubera ko ntabwo telefoni yanjye yari iriho, nabyutse mbona za message nyinshi, mbona abampamagaye barambura, ngira ngo mu muryango habayemo ikibazo. Mu kanya mbona barumuna bange bari mu rugo bose, mbona nta kidasanzwe, na bo nkabona baraseka ngira ngo bari bazi ko ari amagambo.”

Yabwiye Umuseke ko ibyo gutangaza urupfu rwe byanyuze kuri Youtube, akeka ko byakozwe n’ushaka ko agira abareba ibyo avuga kuri channel ye.

Ati “Vraiment ndi mu zima, simperika no kurwara ibicurane rwose, nta kibazo na gito mfite mperuka kurwara kera, nta n’impanuka ndakora. Ndi muzima ni ukuri.”

Abajijwe niba azakurikirana mu mategeko uriya muntu, yavuze ko atakurikirana ushaka amaramuko.

Yagize ati “Ni ibintu byo kuri Internet, niba yishakira amaramuko, nagende aramuke ntabwo nakwirirwa mbijyamo ibyo kumukurikirana sinabibasha, ariko icyo namubwira ashobora kuvuga biriya umubyeyi akagira ikibazo, ntabwo ari byiza. Yakosheje ariko ajyende yihane, niba ashaka amaramuko ntiwabuza ushaka kuramuka nagende yibereho.”

Uyu muhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi cyane nka Israel Mbonyi akunzwe na benshi bakurikirana umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda no muri aka Karere. Iyo aheruka gusohora ikunzwe cyane yitwa ‘Baho’.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

RUBANGURA Daddy SADIKI
UMUSEKE.RW