Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda bisanze mu itsinda A ririmo ibigugu mu gikombe cy’Isi

webmaster webmaster

Ikipe y’u Rwanda  ya Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 20, muri tombola y’uko Ibihugu bizahura mu gikombe cy’isi cya ‘FIVB Volleyball Women’s U-20 World Championship 2021’ yisanze mu itsinda A ririmo Ubuholandi, Brazil na Dominican Republic.

U Rwanda ruzitabira igikombe cy’isi cya Volleyball cy’abakobwa batarengeje imyaka 20.

Ni imikino izabera mu gihugu cy’Ububiligi no mu Buholandi kuva ku wa 09 – 18 Nyakanga 2021, ni nyuma y’aho imikino yo gushaka itike itabashije kuba mu bice by’isi kubera ubukana bw’icyorezo cya Covid-19.

Isyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi ritangaza ko ryahisemo ko amakipe yitabiriye imikino ya shampiyona y’isi iheruka kubera muri Mexique muri 2019 ari yo yongera kwitabira.

Muri 2019, ikipe y’igihugu ya Misiri n’u Rwanda ni zo zari zahagarariye umugabane wa Afurika, nizo zahawe itike yo kuzitabira iyi mikino muri uyu mwaka wa 2021.

Ubwo tombola yabaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, Ikipe y’u Rwanda yisanze mu itsinda A hamwe n’Ubuholandi, Brazil na Repubulika ya Dominikani.

Mu mikino iheruka muri Mexique 2019, ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda B ryari ririmo Brazil, Repubulika ya Dominikani n’Ubuyapani.

Itsinda B ririmo u Bubiligi, Seribia, Argentine na Cuba.
Itsinda C ririmo Turukiya, Pologne, USA na Thailand
Itsinda D rikabamo u Butaliyani, u Burusiya, Belarus na Misiri.

Uko amakipe y’ibihugu azahura mu matsinda

Ikipe y’u Rwanda mu mikino iheruka yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 16 mu gihe ikipe y’Ubuyapani yegukanye igikombe itsinze Ubutaliyani seti 3-2.

Ikipe y’u Rwanda yahamagaye abakinnyi bagomba kwitegura igikombe cy’Isi nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’umukino wa Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu.

- Advertisement -

 

Abakinnyi bahamagawe kwitegura  igikombe cy’Isi

Aba bakinnyi ni Kanyana Aneth (GS Ste Bernadette Kamonyi), Mpuhwezimana Diane, Ndagijimana Nancy (GS St Aloys Rwamagana), Mushimiyimana Charlotte (ENDP Karubanda), Keza Jovia (GS Indangaburezi), Umutesi Betty (IPRC Huye), Mutanguha Adeline (GS SAloys Rwamagana), Umutoni Anitha (GS Ste Bernadette Kamonyi), Dusengimana Alphonsine (GS Indangaburezi), Uwiringiyimana Albertine (APR VC), Mukazi Isimbi Jolie (GS St Aloys Rwamagana), Kamariza Aneth (GS St Aloys Rwamagana), Urwiririza Hope (GS St Aloys Rwamagana), Nirere Aliane (GS Indangaburezi), Uwase Céline (GS Indangaburezi), Tuyishime Aloysie (GS St Aloys Rwamagana),  Umugwaneza Yvonne (GS Indangaburezi) na Uwamariya Solande   (IPRC Kigali).

Iyi kipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yiganjemo abana b’abanyeshuri,bakaba bagiye guhurira mu mwiherero kugira ngo babashe kwitegura igikombe cy’Isi.

Bagirishya Jean de Dieu avuga ko iyi kipe irimo kwitegura urugendo rwo gushaka itike y’imikino y’Afurika “All African Games 2023” ariko by’umwihariko imikino Olempike  2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW