Abagore 2 bakurikiranyweho kwiba miliyoni 25Frw binyuze mu bucuruzi bw’uruhererekane

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rufunze abagore babiri bo mu Karere ka Rusizi, bakurikiranyweho gushinga ihererekanya ry’amafaranga ritemewe rizwi nka ‘Pyramide’, babeshya abantu ko ari ikimina cyitwa ‘Ujama Turemerane’ babasaba kukijyamo bakazajya babungukira.

Dr Murangira B Thierry avuga ko aba bagore bahunze bakava i Rusizi bakaza kwihisha i Ndera muri Gasabo.

Aba bagore Rugwiro Nadine na Nyirabashongore Laetitia bakurikiranyweho kuba baratwaye abaturage amafaranga agera kuri Miliyoni 25Frw aho nyuma yo kuvumburwa, muri Gicurasi 2021 bahise bahunga bava mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bajya i Kigali.

Ku itariki ya 04 Nyakanga 2021, RIB yabafatiye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yahamirije UMUSEKE iri tabwa muri yombi rya Rugwiro Nadine na Nyirabashongore Laetitia.

Yavuze ko aba bagore nyuma yo kuva i Kamembe bari bihishe mu Murenge wa Ndera muri Gasabo kubera ibyaha bakurikiranyweho ari cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ati “Ubu bafungiye kuri Station ya RIB i Remera mu gihe dosiye yabo iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Dr Murangira akomeza avuga ko abantu bakwiriye kwitondera abaza bitwikiriye umutaka w’ibimina ko n’ubwo ibimina byemewe mu Rwanda mu gihe ari iby’abantu baziranye, bafite icyo bakora kizwi bafite icyo bacuruza bagenda bagabana inyungu bitandukanye n’ibi bya Pyramide.

Ati “Bakubwira ngo zana amafaranga yawe yose ukayahereza umuntu utegereje ko azakungukira, ibyo ni uburyo usanga bukiza abantu bamwe buhombya abandi, iki kibazo cya pyramide RIB iragikurikirana n’ubwo ari uruhererekane rw’abantu benshi.”

RIB ivuga ko itazihanganira abantu bishora mu bikorwa byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

- Advertisement -

Dr Murangira agasaba abantu kugira ubushishozi bakagira amakenga iteka iyo hari umuntu ugushishikariza gushora amafaranga mu kintu runaka ngo harimo inyungu yihuta icyo usabwa ari ukumenya aho ushoye amafaranga yawe.

Baramutse babihamijwe n’Urukiko bahanishwa ingingo ya 174 y’Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano muri rusange aho bahabwa igihano kiri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 3 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW