Abakuriye ubutasi bwa Gisirikare mu Karere k’ibiyaga bigari mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahuriye i Bujumbura mu nama yitezweho gushyira hamwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’ibindi byahungabanya umutekano w’aka Karere.
Ni inama yabaye kuri uyu wa 06 Nyakanga 2021 ifite isanganyamatsiko igira iti: “Kubaka icyizere hagamijwe ubufatanye bw’Akarere mu rwego rwo guca intege imitwe yitwaje intwaro.”
Gen Brig Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ni we uhagarariye u Rwanda muri iyi nama yitezweho kwigira hamwe uko umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga bigari warushaho kuba mwiza za kidobya z’intambara z’inyeshyamba zikarandurwa burundu.
Inama z’abashinzwe iperereza mu bihugu by’u Burundi, Tanzania, Uganda, u Rwanda na DR Congo zitezweho ubufatanye mu guhana amakuru mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Ikibazo cy’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo hamwe n’iterambere rirambye ry’Akarere abahanga bavuga ko byakemuka hahagaritswe ubucuruzi butemewe bw’imitungo kamere n’amabuye y’agaciro bwambukiranya imipaka.
Hari kandi imitwe y’inyeshyamba ikunze gutera u Rwanda iturutse mu Gihugu cy’u Burundi, ibintu byakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi mu bihe bitandukanye.
Ku ruhande rw’u Rwanda humvikanye kenshi kwiyama u Burundi mu gihe u Burundi nabwo bushinja kenshi u Rwanda gucumbikira abahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza mu mwaka wa 2015 bashinjwa ibyaha bitandukanye.
Uganda ishinja u Rwanda kwinjira mu nzego z’ubutegetsi bwayo ndetse n’ubutasi ku butaka bwa Uganda. U Rwanda na rwo rugashinja Uganda gufasha abashaka guhungabanya umutekano warwo, gukora iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko bamwe mu Banyarwanda baba muri Uganda.
Ibi bihugu byose havuyemo Tanzania, usibye kurebana ay’ingwe hagati yabyo, buri gihugu gifite imitwe yitwaje intwaro iharanira guhirika ubutegetsi bwacyo ari nako igenda ihohotera abaturage b’inzirakarengane yose ikorera muri DR.Congo.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW