Abanyempano bato bafite ahazaza mu muziki nibatanywa urumogi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu myaka itanu ishize nibwo abahanzi b’Abanyarwanda batangiye kwerekana ko bafite impano ndetse banakuraho ikintu cyo gushidikanywaho ku buhanga n’imiririmbire yabo. Muri iyo myaka ni nabwo havumbutse impano zitingingiriza kuririmba.

Ariel Wayz ni imwe mu mpano zidashidikanywaho ku buhanga afite

Ibi byagiye bigaragarira mu bitaramo bikunzwe bibera mu Rwanda birimo ‘East African Party’ igitaramo ngaruka mwaka cyakunze kugaragaramo ibyamamare mpuzamahanga.

Kubera ubwinshi bw’impano zagiye zigaragarizwa n’Abanyarwanda ko bazishyigikiye, umubare w’ibyamamare mpuzamahanga byahamagarwaga kuza mu Rwanda waragabanutse.

Iyi ni imwe mu ntambwe abahanzi b’Abanyarwanda bateye. Ariko igisigaye guhangana na cyo ni ibiyobyabwenge bishinjwa bamwe ndetse bakanerekanwa mu itangazamakuru bafashwe na Polisi y’u Rwanda bashinjwa kubikoresha.

UMUSEKE wagerageje kuraranganya amaso mu mpano zikunzwe muri iki gihe ariko zisabirwa amasengesho yo kuzirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko baba ari nka ba bandi bavomera mu rutete.

RUTI JOEL: Uyu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu gihe gito amaze mu muziki. Mu minsi ishize yakoze indirimbo yise ‘Igikobwa’ ikundwa n’abantu benshi urebeye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuza ku ntonde z’indirimbo zikunzwe ku ma radiyo.

Ruti Joel mu minsi ishize yakoze indirimbo yise ‘Igikobwa’

JUNO KIZIGENZA: Juno ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Nazubaye’, Mpa Formula’ n’izindi. Ariko aza kumenyekana birushijeho ubwo yari amaze gusinyishwa na Bruce Melodie mu IGITANGAZA MUSIC nk’umwe mu bahanzi yari amaze kubonamo impano idasanzwe.

Juno Kizigenza na we agaragaza impano idasanzwe

ARIEL WAYZ: Ni imwe mu mpano zidashidikanywaho ku buhanga afite. Dore ko ubuhanga bwe yanagiye kubunononsora neza ubwo yajyaga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

- Advertisement -

Mu minsi ishize yakoze indirimbo afatanyije na Juno Kizigenza bayita ‘AWAY’. Iyo ndirimbo iri mu zaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri Youtube dore ko mu kwezi kumwe imaze kurebwa n’abasaga 1.4M.

KAAYI: Kayitare Vital cyangwa se Kaayi mu muziki, ni umuhanzi ukiri muto mu bazamuka. Ariko benshi ntibashidikanya ku buhanga bw’uyu muhanzi nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo yise ‘IRIZA’. Uretse ubuhanga mu miririmbire ye, ni umuhanzi ukunzwe n’umubare munini w’abakobwa kubera ikimero cye.

Kaayi ni umuhanzi ukiri muto mu bazamuka

CHRIS HAT: Uyu muhanzi ufite ubuhanga mu miririmbire ndetse no mu micurangire ye, ni umwe mu bahanzi batezwe amaso.

Chris Hat benshi bamuteze amaso

KENNY SOL: Norbert Rusanganwa uzwi nka Kenny Sol mu muziki nawe ni umwe mu bahanzi batezwe amaso. Uyu akaba ari n’umwe na Ariel Wayz dore bose bafite ubumenyi bavanye ku Nyundo.

Kenny Sol na we yakuye ubumenyi mu ishuri ryo ku Nyundo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

RUTAGANDA Joel / UMUSEKE.RW