Abanyeshuri 57 bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza baranduye COVID-19

webmaster webmaster

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri 57 bo hirya no hino mu gihugu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza  baranduye icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamaliya Valentine afasha abandi gushyira ibizamini ku ntebe z’abanyeshuri

Dr.Uwamariya Valentine yabitangaje ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021  mu gihugu hose hatangiraga ibizamini bisoza amashuri abanza.

We yari mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ku Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, yifurije abanyeshuri amahirwe maze abasaba gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuri iri iki kigo hakoreye abanyeshuri 385 baturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, Urwunge rw’Amashuri rwa Muganza II na Irerero Academy.

Muri aba banyeshuri  harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

Ubusanzwe abanyeshuri bakoze ikizami bagombaga kugikora mu Gushyingo 2020 ariko kiza guhagarikwa kubera imibare y’abandura Coronavirus yarushagaho kwiyongera.

Min Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

Yavuze kandi  ko kuba bamwe mu banyeshuri bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza harimo abanduye COVDI-19 nta mpungenge zihari kuko hateguwe uburyo bwo kubitaho ku buryo batakwirakwiza ubwandu.

Yagize ati “Abarwaye turabazi, tuzi n’amazina yabo, dukorana n’amashuri atandukanye n’inzego z’ibanze kugira ngo turebe niba nta bashya bajemo, niba nta bakize. Ni  ukuvuga uburyo bwihariye bwagiye ha handi wa mwana ari bukorere. Kugeza ejo twari dufite 57 mu gihugu hose ku buryo ushobora gusanga ibigo byinshi nta bahari.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Gusa  nubwo hagira umwana ugira ikibazo haba  hari gukorana n’Ibigo Nderabuzima byegereye ishuri  ku buryo umwana yahita afashwa.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kugeza ubu abanyeshuri bakoze ibizami barwaye COVID-19 basanzwe bitabwaho mu rugo, imiryango baturukamo ikwiye kwitwararika ndetse ikaba hafi yabo.

Muri rusange abanyeshuri bakoze  ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 254, 678 mu gihugu hose. Muri abo harimo abagera kuri 23 bagororerwa kuri Gereza y’Abana ya Nyagatare.

Aba banyeshuri bose batangiye ibizami kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021,  bazabikora kugeza ku wa 14 Nyakanga 2021.

Abagera ku 254, 678 mu gihugu hose bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Minisitiri w’Uburezi yabanje kuganiriza abanyeshuri mbere y’uko ikizamini gitangira

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW