Abasirikare 1000 b’u Rwanda bagiye guhangana n’inyeshyamba muri Mozambique

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bwa Mozambique guhera kuri uyu wa Gatanu itangira kohereza Abasirikare 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe kinini irimo ibibazo by’umutekano muke.

Aba mbere bamaze gufata indege berekeza muri Mozambique

 

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko ingabo na Polisi by’u Rwanda bagera ku 1000 boherejwe muri Mozambike bazakorana n’ingabo z’iki gihugu n’iza SADC mu kugarura ituze.

Izi ngabo ntabwo zigiye muri Mozambique kurebera ubwicanyi ahubwo zizahangana n’inyeshyamba mu kugarura umutekano muri aka gace ndetse zishyireho uburyo bw’umutekano buhamye.

U Rwanda ruvuga ko kohereza ingabo muri Mozambique ari ikimenyetso cy’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, n’intego u Rwanda rwihaye yo kurengera abasivili nk’uko bigaragazwa n’amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu 2015 yo gutabara abasivili aho ariho hose bari mu kaga.

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame baganiriye ku bufatanye mu guhashya iterabwoba.

Kuva icyo gihe bivugwa ko u Rwanda rwahise rutangira kugenzura neza uko ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba gihagaze muri Mozambique. Hari amakuru avuga ko rwahise rwoherezayo itsinda rigamije kureba uko byifashe.

Itangazo rigira riti “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.”

Ibitero mu gace ka Cabo Delgado byatangiye mu 2017, ariko biza gukaza umurego mu 2020, ubwo izi ntagondwa za kiyisilamu zigarurira uduce tw’iyi ntara turimo umujyi wa Mocimboa de Praia.

- Advertisement -

Muri uyu mwaka, izo ntagondwa na none zigaruriye umujyi wa Palma, nyuma y’ibitero byaguyemo abasivili barenga ibihumbi 2000 abandi barenga 35,000 bava mu byabo.

Cabo Delgado ni intara iri mu Majyaruguru ya Mozambique, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri bari ku buso bwa kilometero kare 82.625. Iri ku mupaka wa Tanzania ndetse ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Makonde, Makua na Mwani.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/u-rwanda-rwasabwe-ibitekerezo-ku-guhashya-imitwe-yiterabwoba-iri-muri-mozambique.html

Mbere gato yo kugenda babanje guhabwa ubutumwa bw’uko bazitwara

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@RBA Twitter

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

#Rwanda #RDF #KagamePaul #Mozambique