APR FC yasezereye Kazungu Claver ku mwanya w’Ubuvugizi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma y’imyaka 5 ari Umuvugizi w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC, kuri uyu wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Kazungu Claver yatangaje ko atakiri kuri uyu mwanya.

Kazungu Claver ntakiri Umuvugizi wa APR Fc.

Ni umwanya uyu Munyamakuru yashyizweho mu mwaka wa 2016 ubwo yari kuri City Radio.

Kazungu Claver uri mu barambye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda kui uyu wa Mbere yashimiye ubuyobozi bwa APR FC kuba bwaramugiriye icyizere cyo kuba Umuvugizi w’ikipe mu myaka itanu ishize.

Ati “Guhera uyu munsi sinkiri Umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge wenda hatagira n’umbaza amakuru, ndabashimira ku myaka 5 twari tumaranye, byari byiza gukorana.”

Yavuze ko ubwo yagirwaga Umuvugizi w’ikipe hari abahise bamutega iminsi ko atazamara n’umwaka umwe ariko akaba yari amaze imyaka itanu ibintu afata nk’agaciro gakomeye.

Amakuru aturuka imbere muri APR FC avuga ko amasezerano nk’Umuvugizi wa APR FC yari arangiye iyi kipe ihitamo kutamwongerera andi.

Kazungu Claver ni Umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Sana Radio, Contact FM, Flash FM, City Radio, na Radio1 ubu akunzweho cyane mu kiganiro cy’imikino Urukiko.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa APR Fc, Lt Gen Mubarakh Muganga rishimira Kazungu Claver yavuze ko bakoranye neza kandi bashima umurava yagaragaje.

- Advertisement -

Itangazo kandi rivuga ko inshingano z’uwari Umuvugizi wa APR FC zashyizwe mu biro by’Umuyobozi wungirije wa APR FC, Brig. Gen Firmin Bayingana guhera tariki 15 Nyakanga 2021.

Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y’ikipe n’ay’abakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo www.aprfc.rw.

Ubundi butumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y’ikipe administration@aprfc.rw cyagwa se no kuri telefone igendanwa  0788 317 909.

                                                            Brig Gen Firmin Bayingana Visi Perezida wa APR Fc

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW