Basketball: U Rwanda rwatsinze Kenya mu mikino ya Zone5, rurakomereza kuri Misiri

Umukino wabanjirije umunsi wa mbere, ikipe y’igihugu y’abagore ya Misiri yatsinze Sudan y’Epfo amanota 95-65 (36-19, 20-23,24-14, 15-9). Raneem Elgadawy (Misiri) yahize abandi mu gutsinda amanota 23 mu minota 21’40’’ yamaze mu kibuga, u Rwanda na rwo rwatsinze Kenya 77 – 45.

Ni umukino u Rwanda rwakinaga rufungura irushanwa ry’uyu mwaka rigamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameron muri Nzeri 2021.

Ntabwo u Rwanda rwatangiriye hejuru kuko mu minota ya mbere Kenya yari nziza mu gutsinda amanota ariko byaje guhinduka u Rwanda ruyobora umukino kuko mu mpera z’agace ka kabiri kabura iminota 3’24’’, u Rwanda rwari rufite amanota 23-17.

Abakinnyi b’u Rwanda barimo Butera Hope, Urwibutso Nicole, Ineza Sifa Joyeuse, Tierra Monay Henderson na Bella Murekatete bagize uruhare rukomeye mu kuzamura amanota y’u Rwanda.

Kuri Bella Murekatete wari witezwe cyane muri uyu mukino, ntabwo yinjiye mu mukino n’ubukana bwinshi kuko uduce tubiri twa mbere twamusize atarafatisha ariko mu duce twa nyuma yahise azamura umurego kuko yari abizi ko ari gukinira ku makosa atatu yakoze umukino ugitangira, kimwe mu byatumye agorwa n’intangiriro z’umukino.

Uyu mukino kandi wasize abakurikira Basketball bemeranya ko Teteo Odile bita Sagna ari umukinnyi mwiza mu bijyanye no kuzamura imipira ava inyuma (Point Guard) kuko mu minota 24’56” yamaze mu kibuga yagaragaje ko uyu mwanya awutangaho umusaruro.

Tierra Monay Henderson ni we mukinnyi wakinnye iminota minshi muri rusange kuko yamazemo 37’13” yakurikiwe na Mercy Wanyama (Kenya) wakinnye iminota 33’05”.

Abandi bakinnyi b’u Rwanda bazamuye amanota ni Ineza Sifa Joyeuse (15), Bella Murekatete (13), Nicole Urwibutso (10), Marie Laurence Imanizabayo (5) na Butera Hope (6).

- Advertisement -

Ku ruhande rwa Kenya, Mercy Wanyama yatsinze amanota 13, Felmas Adhiambo Koranga (10), Melisa Akinyi Otieno (8).

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, imikino irakomeza hakinwa ibiri. Sudan y’Epfo irakina na Kenya guhera saa cyenda zuzuye (15h00’) mbere y’uko u Rwanda rwakira Misiri saa kumi n’ebyiri (18h00’).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Bella Murakatete aragerageza gutera umupira mu nkangara ibyo bita lance
Tierra Munay Henderson acenga umukinnyi wa Kenya
Minisitiri wa Siporo AUrore Mimosa Munyangaju yarebye uyu mukino
Sifa ari mu bakinnyi beza b’u Rwanda

UMUSEKE.RW