Belgique: Jonathan Niyo yasohoye indirimbo ‘Warakoze’ ihumuriza abantu ngo bagwize imbaraga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi Jonathan Niyo ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise “Warakoze” ni ndirimbo avuga ko yahawe mu bihe byo kwibuka Imana icyo yakoze. ihumuriza abantu ngo bagwize imbaraga ndetse bashime ku mugaragaro ibikorwa Imana yabakoreye.

Jonathan Niyo umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Umubiligi ufite inkomoko mu Burundi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe n’umugore w’isezerano, atuye mu gihugu cy’Ububiligi yabwiye UMUSEKE ko ubwo yarimo asenga yahawe imbaraga, maze yibuka uwo yari we kugira ngo Yesu aze kumucungura bimuha ubutumwa bwo gukora iyi ndirimbo.

Ati “Naje kubona ko uko biri kose mu bibazo turi gucamo,mu byo turimo byose hari icyo Yesu Kristo yakoze, icyo n’icyo numvise kimpagije kuruta ibibazo byose turi gucamo.”

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, mu gihe cy’umunsi umwe imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 269,345 n’ibitekerezo bisaga 100, ibintu uyu muhanzi avuga ko byamuteye ubwoba.

Ati ” Hari abambwiye ngo barimo barayumva bagatangira kuvuga mu ndimi nshya, bagatangira gusenga, ni ukuvuga ngo ni indirimbo irimo ikora ku mitima y’abantu”

Akomeza agira ati “Urebye amateka y’iyi ndirimbo wari umunsi abantu bari bapfuye hano mu Bubiligi, mu gihe cyo gusenga nsengera abantu batandukanye inkoraho, abantu bari kuyakira n’umutima wose, byandenze.”

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati ” Kera nti twari tuzwi Mwami uratumenya, Kera ntitwari ubwoko Mwami utugira ubwoko Kera twari abo gupfa uraducungura,..”

- Advertisement -

Jonathan Niyo ajya gushyira iyi ndirimbo hanze, ngo yari yizeye ko igomba kugera kure ubutumwa buyikubiyemo bugasakara amahanga.

Ati “Nta stress nari mfite, naravuze nti kera ntitwari ubwoko ubu twabaye abandi bashya twavuye aho twari turi dushyirwa ahandi hantu, umwanya wari watakaye muri Kristo cya gihe cya Adamu na Eva turawugarukana biciye muri Kristo, ndavuga nti Warakoze.”

“Dufite isezerano rivuga ngo tuzarya ibyica,ni ukuvuga ngo umubiri wacu ni uwa Kristo nta kintu na kimwe gishobora kudutera ubwoba.”

Muri iyi ndirimbo yasohoye, yibutsa abantu ko Imana yabahaye ubwoko  bushya biciye muri Kristo, ko amaraso yabo ari karemano ku Mana.

Yifuza ko ubutumwa yatanze mu ndirimbo ‘Warakoze’ bwagera ku isi yose, ikamenya ko ibyo abantu bacamo birimo n’ibihe bya Covid-19 hari uwabashubije mu mwanya wabo.

Ati “Naho twafatwa n’ibiza ntacyo byadutwara kuko ubu twagize ubwoko bw’Imana, twari abo gupfa ubu ntitugipfuye twabonye ubuzima muri Kristo, abantu duhumure twagize ubwoko twaracunguwe nti tukiri twebwe, twakuwe mu bucakara bwa Satani, ubutumwa bugere ku isi yose ko nta kidashobokera Imana biciye muri Kristo.”

Jonathan Niyo  ni umuhanzi akaba n’umukozi w’Imana , akunzwe n’urubyiruko ndetse n’ingeri zose kubera indirimbo aririmba zibafasha mu gutegura imitima yabo mu kwegera Imana.

Indirimbo ‘Warakoze’ yatunganyijwe na @SL Studios y’Ababiligi mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Dr Austin & Don Kuluku.

Jonatahan Niyo yamenyekanye cyane mu ndirimbo Amahoro yanje, Safari, na Ewe Getsemane yaherukaga gushyira hanze kuwa 31 Ukuboza 2020. iyi Warakoze akaba ari indirimbo ya kabiri kuri Album yise ‘Ewe Getsemane’.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Yifuza ko ubutumwa yatanze mu ndirimbo ‘Warakoze’ bwagera ku isi yose
                             Jonathan Niyo kuri @SL Studio ahatunganyirijwe ‘Warakoze’ mu buryo bw’amajwi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW