Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo bizenguruka isi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka imigabane y’isi yise Kigali World Tour.

                                    Itahiwacu Bruce Melodie agiye kuzenguruka isi muri Kigali World Tour

Ni ubwa mbere mu mateka ye agiye gukora ibitaramo bizengurutse isi mu myaka isaga umunani amaze mu ruhando rwa muzika.

Yavuze ko Kigali World Tour izazenguruka mu bihugu byo ku mugabane w’ Afurika, Amerika ndetse n’Uburayi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 yifashishije amabendera y’ibihugu bitandukanye yagaragaje ko azaririmbira mu Burundi,Canada,Ubufaransa,USA,u Bubiligi no mu gihugu cya Kenya.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi Nyarwanda ntashidikanywaho uhagaze neza mu ruhando rwa muzika imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ntago aratangaza amatariki n’imijyi ibi bitaramo bizaberamo gusa amakuru yizewe avuga ko azahera mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

                           Ubutumwa yanyujije kuri Twitter bumenyesha Kigali World Tour

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW