Bruce Melodie agiye gukorera ibitaramo byiswe “Kigali World Tour” mu bihugu bitatu bizahera i Burundi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashyize hanze ingengabihe y’ibitaramo azakorera mu bihugu bitatu birimo Uburundi, Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

                              Ibi bitaramo bizabera mu bihugu bitatu bihere i Bujumbura mu Burundi.

Ni ibitaramo byiswe Kigali World Tour yari amaze iminsi ateguje abakunzi be ababwira ko agiye kuzenguruka Isi ataramira abakunzi b’umuziki we ndetse n’abizihirwa na muzika muri rusange.

Benshi mu bakurikirana umuziki mu Rwanda no hanze y’igihugu, ubwo uyu muhanzi yashyiraga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko agiye kuzenguruka isi bahise bamanika amaboko bavuga ko “Munyakazi” igihe kigeze ngo yanikire bagenzi be bahora bacunganye ku jisho.

Ubwo iyi ndangabihe y’aho ibitaramo bya Kigali World Tour yageraga hanze benshi batunguwe no kuba uyu muhanzi azaririmba mu bihugu bitatu byibura bari biteze ko buri mugabane azasusurutsa abawutuye.

Ibi bitaramo bya Kigali Worl Tour, biteganyijwe ko Bruce Melodie azabitangirira i Bujumbura mu Burundi tariki ya 28 na 29 Kanama 2021.

Azava mu Bashingantahe yerekeza muri Canada aho tariki ya 25 Nzeri 2021 azataramira mu Mujyi wa Edmonton muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko kuwa 30 Ukuboza 2021 aribwo uyu muhanzi azataramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Lee Ndayisaba umujyanama wa Bruce Melodie ari mu gihugu cy’Uburundi aho yakurikiranye igitaramo cya Ali Kiba basanzwe ari inshuti z’akadasohoka akaba ari no gukurikirana imyiteguro y’ibitaramo Bruce Melodie azakorera i Burundi.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW