Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yaganirije Abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique. Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami.
DIGP/Ops Namuhoranye yabwiye aba bapolisi ko bagiye mu Ntara iri mu Majyaruguru ya Mozambique yitwa Cabo Delgado, ikaba irimo abanzi bashaka kwigarurira Mozambique.
Yabagaragarije ko akazi bagiyemo kari mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahari ikibazo cy’umutekano.
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite Uturere 17 ariko tubiri twibasiwe cyane n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje.”
Yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.
Ati “Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza.”
Aba bapolisi bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Silas Karekezi, bazaba ari amatsinda abiri rimwe riba ahitwa i Mueda irindi riba ahitwa Afungi.
Abapolisi batangiye kujya muri Mozambique kuri uyu Gatanu aho hagiye 40 iki gikorwa kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
IVOMO: RNP Website
UMUSEKE.RW