EAP yibutse Naason na Edouce nyuma y’imyaka 11 bakora umuziki

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

East African Promotors (EAP) imenyerewe cyane mu gutegura ibitaramo bikomeye bibera mu Rwanda, nyuma y’imyaka isaga 11 ikora ako kazi bwa mbere yibutse Naason na Edouce ibatumira mu bitaramo itegura bya IWACU MUZIKA FESTIVAL birimo kuba ku nshuro ya gatatu.

Guhera mu mwaka wa 2010 ubwo East African Promotors yateguraga bwa mbere ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, aba bahanzi bariho banakora umuziki.

Uretse kuba baritabiraga amajonjora y’ibyo bitaramo yabaga ashaka abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi, nta wigeze arenga umutaru. Bagaragaraga ku rutonde rw’abasaga 50 ariko mu 10 ntibisangamo.

Ni ibyishimo bikomeye cyane kuri aba bahanzi, dore ko ari bamwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ariko batigeze bahabwa amahirwe yo gutaramira imbaga y’Abanyarwanda.

Nasson yamenyekanye cyane muri 2010 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Mfite amatsiko’. Iba indirimbo ya mbere igihe kinini mu biganiro by’imyidagaduro byakorwaga icyo gihe.

Edouce amaze igihe kinini akora umuziki, ariko yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Leya’. Iyi ndirimbo ikaba yaranakunzwe cyane muri Tanzania kubera ko yakozwe mu rurimi rw’Igiswahiri.

Nk’uko tubikesha Ubuyobozi bwa EAP bwashyize hanze ifoto y’abahanzi bazataramita Abanyarwanda ku itariki ya 31 Nyakanga 2021, igaragaraho Nasson na Edouce bazakorera igitaramo umunsi umwe.

- Advertisement -

IWACU MUZIKA FESTIVAL si irushanwa nk’uko benshi babifata, ahubwo ni Festival yitabirwa n’abahanzi baragaragaza ubuhanga mu ngeri zose. Si abaririmba gusa, ahubwo n’abanyabugeni bararyitabira.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

RUTAGANDA Joel / UMUSEKE.RW