Eddy Kamoso yashenguwe n’urupfu rw’umugore wa Nziza Désiré

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nziza Désiré uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Burundi, yapfushije umugore we Inarukundo Bijoux bari bamaze igihe gito babanye.

                              Nziza Désiré yapfushije umugore bari bamaranye amezi umunani

Umugore w’uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Kula Kulipa, ‘Ni Umuyabaga’ n’izindi yitabye Imana aguye mu bitaro byitiwe Umwami Khaled biri i Bujumbura.

Hari amakuru Umuseke wamenye ko uyu mufasha w’iki cyamamare yabanje kurwara bitunguranye, akajyanwa kwa muganga ariko bikaza kunanirana , Nziza akitabaza abavuzi gakondo nyuma yo gukeka ko umugore we yarozwe. Ariko nabwo byaje kunanirana , ari bwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 nkumvikanaga inkuru y’akababaro ko Bijoux yashizemo umwuka.

Umwe mu nshuti za hafi za Nziza Désiré,Umuramyi akaba n’Umunyamakuru kuri Radio\Tv 10, Eddy Kamoso , yabwiye Umuseke ko yashenguwe no kumva inkuru y’akababaro ko Bijoux yitabye Imana.

Yagize ati “Mbyambaje cyane, kubera ko hari hashize iminsi nk’ine tuvugana na Nziza.Niba hari umunezero wa mbere ubaho ni ukugira umugore ugukunda,umugore ukubaha,ugucira bugufi wari ugiye guhindura ubuzima bwawe ukamubura.”

Eddy Kamoso yasabye abakunzi n’abafana ba Nziza gukomera no kwihangana muri ibi bihe bigoye.

Eddy Kamoso yavuze ko Nziza Desire yari asigaye ameze neza kubera umufasha we.

Nziza Désiré kugeza ubu yari akiri mu gihugu cy’u Burundi ari naho avuka nyuma y’aho 18 Ukwakira 2020 asezeranye na Inarukundo imbere y’Imana mu idini ya Islam . Aza gusezerana imbere y’amategeko ku wa 13 Ugushyingo 2020.

Nziza ubusanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite umwana w’imyaka 14 yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare mu Burundi, Natacha. Bikaba biteganyijwe ko mbere yo gusubira muri Leta Zumwe za Amerika azaca mu Rwanda.

- Advertisement -
                                       Umufasha wa Nziza yitabye Imana azize uburwayi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW