Empress Nyiringango yakoranye na Bill Ruzima indirimbo igamije kwimakaza umuco w’ubumwe mu banyarwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Empress Nyiringango uri mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, yakoranye na Bill Ruzima indirimbo “Umurage ukwiriye u Rwanda”  yanditswe mu mwaka wa 2016 igamije gukangurira Abanyarwanda bose kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubutagomwa no gukunda umurimo kuko ari wo uteza imbere ikiremwamuntu ndetse n’igihugu.

                               Empress Nyiringango na Bill Ruzima basubiranyemo indirimbo ‘Umurage ukwiriye u Rwanda’

Ni indirimbo ifitanye isano n’ikinamico yitwaga “Umurage Ukwiriye u Rwanda” yatambukaga kuri Radio Rwanda na Contact Fm, yongeyemo ibitero mu mwaka wa 2016 mu gihe yiteguraga gushyira hanze umuzingo yise Resilience (Ubwiyumanganye) yasohoye muri uwo mwaka mu gihugu cya Canada aho asanzwe atuye.

Yabwiye UMUSEKE ko yasubiranyemo iyi ndirimbo na Bill Ruzima nk’umuhanzi ukiri muto kandi ukunda kuririmba injyana gakondo.

Ati “Afite ubuhanga muri muzika, ijwi ryiza n’umwimerere mu miririmbire ye. Nkunda uburyo aririmba, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazakundwa kandi bakamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.”

Ni indirimbo Empress Nyiringango avuga ko buri munyarwanda afite inshingano zo kwimika icyiza no kwamagana ikibi cyose mu banyarwanda.

Ati ” Kwirinda guhemuka, amacakubiri n’inzangano zishingiye ku moko kuko imico nk’iyi yaba intandaro yo kugwiza ikibi mu banyarwanda.”

Akomeza agira ati “Iyi ndirimbo nayigereranya nk’ibaruwa nandikiye abanyarwanda bose aho bari hose, mbakangurira kwimakaza ubumwe n’amahoro- “rya shyano ritazongera ukundi mu banyarwanda”. “Ishyano” mvuga ni amateka mabi yatumye habaho itsembabwoko ryakorewe abatutsi.”

Empress Nyiringango avuga ko ubutunzi bwa mbere mu buzima bw’ikiremwa muntu ari amagara meza, amahoro y’umutima n’umurimo agasaba ko abakuze batoza abana umuco w’ubupfura ariwo w’ubudahemuka,ubunyangamugayo,ubutwari n’ubugwaneza akaba ariwo murage ukwiriye u Rwanda.

- Advertisement -

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Umurage ukwiriye u Rwanda ya Empress Nyiringango na Bill Ruzima

Uyu muhanzikazi avuga kandi ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubukungu bushingiye ku muco nyarwanda ku buryo yizeye ko igiye gushyira itafari ku muziki nyarwanda by’umwihariko mu ruhando mpuzamahanga ko yizera ko injyana gakondo izatera imbere nk’umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Hari umukoro ahereza abahanzi muri rusange mu kubaka umuryango nyarwanda..

Ati “Ni ugutanga urugero rwiza no kwibutsa abo tubana by’umwihariko abafana bacu ko twese dufite uruhare runini mu kurwanya amacakubiri n’ikindi cyose cyatubuza kugera ku majyambere (yaba ubunebwe, ubuhemu, ubujiji n’uburumbo).”

Empress Nyiringango avuga ko mu guteza imbere injyana gakondo harimo gushora imari mu bakora iyi njyana bagashyigikirwa mu buryo bushoboka bwose kugira ngo n’urubyiruko rubone ko inyana y’iwacu igezweho.

Ati “Inzonzi zanjye ni uko injyana gakondo yatera imbere ku rwego rukomeye kandi rushimishije kw’isi yose. Dukomere ku bukungu bwacu aribwo bushingiye k’umuco wacu- injyana gakondo.”

Mu mwaka wa 2004 nibwo Empress Nyiringango yatangiye gusakaza indirimbo ze mu bitangazamakuru bitandukanye, icyo gihe yakoreshaga amazina ya Miss Nina.

Yakoze indirimbo n’abahanzi barimo umuraperi DMS,Cassanova utuye muri Canada, Tina Codja utuye mu gihugu cya Bénin, Rafiki Coga ,Miss Jojo n’abandi.

Usibye Bill Ruzima basubiranyemo “Umurage ukwiriye u Rwanda” yabanje gukorana imyitozo n’abacuranzi barimo Pappy Israel ucuranga guitare, Musafiri ucuranga djembe, Sophia Nzayisenga ucuranga inanga, Gratuit ucuranga Bass guitar na Albert Tosh ucuranga harmonica, bagaragaje ubupfura n’ubuhanga kugeza indirimbo igeze ku musozo.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na Bob Chris Raheem Lyon, mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Level9 Records, Mixing ikorwa na Aron Niyitunga mu gihe Mastering yakozwe na Silver Birch Productions, Itorero Intayoberana rikaba ariryo ribyina mu mashusho yafatiwe mu Karere ka Musanze.

                    Empress Nyiringango avuga ko afite inzozi zo kumenyekanisha injyana gakondo ku rwego mpuzamahanga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW