EPISODE 4: Superstar ahuye n’umugiraneza muri gare ya Nyabugogo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Julia “Ese Superstar?”

Superstar – “Karame Julia wuje ubwiza ntagereranywa! Ushaka kumbwira iki se ko amagambo yawe anyongorera niyo waba undi kure?”

Ubwo Julia yahise akubita Superstar agashyi ku mutwe.

Superstar –“Ayiiii ase ubwo Julia umwari w’ihogoza nkawe ararwana?”

Julia –“Reka utugambo twawe nk’utwo dukirigitana ujye utujyana hirya, ahubwo nashakaga kukubaza ibihumbi 300 ukubye gatatu ukongera ukagabanya gatatu, ugateranyaho inshuro ebyiri z’ibihumbi 300, none ubwo kimwe cya kabiri cy’amafaranga ubonye kizaba ari angahe. Mbwira vuba ndahita nyaguha!”

Superstar nta no gutekereza yahise asubiza ati:

- Advertisement -

“Ni ibihumbi 450. Julia hita umpereza rwose!”

Julia –“Mbega icyana gitekereza vuba. Umva Superstar ndayaguha gusa mfite icyo tubanza kwemeranya.”

Superstar –“Rwose wigira ikibazo. Niyo wampa ibihumbi 300 gusa ibindi ukabimparira.”

Julia –“Oya kuko ushobora kuba nandi yasigara wayakemuza utundi tubazo nko kwiyambika, ukaniyitaho, ndaguha ibihumbi 450 ariko twabanje kugira icyo twemeranya.”

Superstar –“Sha reka se kuntindira. Mbwira yewe icyo ushaka, upfa kutansaba kwiyahura.”

Ubwo Julia yahise atangira kwegera Superstar gake gake, buhoro buhoro amufata ku ntugu aturutse imbere ya Superstar, aramwegera neza ku buryo imibiri yahise ikoranaho Superstar yumva noneho arashize nawe atangira gusa nk’utakara mu bitekerezo atangira kubwira Julia:

Superstar “Ni ukuri wa mugore we uhumura neza. Ahubwo sinzi wenda niba icyo ushaka ari ukubera umugabo, wumve ko mpari wese ku bwawe rwose.”

Julia –  “Nkunze ko uri umuhanga. Wabimenye ntagombye kuvuga. Rero icyo nshaka ni uko wajya umbera umugabo mu gihe turi hano ku ishuri gusa twajya mu biruhuko ukambera inshuti isanzwe.”

Superstar yahise aterura Julia amwicaza kunda ye gusa Superstar yaragihagaze, Julia atangira kwitegereza mu maso ha Superstar ari nako amukorakora ku matama. Superstar yatangiye gukoresha amaboko yari afashe mu mugongo wa Julia atangira gusa nk’uyamanura, ari na ko Julia agera mu bundi bwiza. Julia yatangiye kwegereza umutwe we gake gake ahita ahumiriza yumva Superstar aramubwiye:

Superstar – “Ni ukuri Julia we, nuko bitakunda rwose, nagusubiza ibusugi nkakurongora ku mugaragaro izuba riva. Erega wa mugore we ndanagukunda mayee, ariko rero banza umpereze agafaranga kanjye nyuma dukomeze ibyishimo.”

Ubwo yabivugaga ari nako atereka Julia hasi.

Julia – “Erega Superstar ni uko nashatse ikigabo cy’igisaza naho ubundi turangana. Kiriya gisaza ntabwo kinzanira ibyishimo. Ni icyo kumpa amafaranga gusa.”

Superstar – “Nyine mpereza ayanjye maze nkunezeze kahave. Wowe ntugire ikibazo rwose nzajya ngukorera urukundo urare wisekesha.”

Ubwo Julia yahise amusinyira check y’ibihumbi 450 aragaruka ayimutsindagira ku mpanga, Superstar na we ayikura ku mpanga ayiha agasomyo ahita ayikenyereraho ibyishimo biramusaga yumva abuze icyo akorera Julia neza neza. Mu guhindukira ahita ahobera Julia biratinda akajya amubwira ati:

“Ni ukuri uri mwiza, ubwiza bwawe ni ntagereranywa. Hmmmm noneho impumuro yawe ni agahebuzo ndumva inkumbuje ibihe byiza twagirana, ndahari wese ku bwaweee kuko ubundi umfite ntacyo wabura ihogoza wee hmmm!”

Umugore yahise avuza induru ava mu rushyi rwiza rwiza arukubita Superstar arwara isereri, noneho uwo mugore ahita avuga:

“Ariko nkaba basazi bagiye bajugunywa kure ya gare koko, nk’ubu nkawe waje kunsariraho ku manywa y’ihangu?”

Ubwo Superstar ibyo yarimo byose byari inzozi kuko yashidutse izuba rya mu gitondo ryarashe. Ahubwo yari yahobeye umugore w’abandi azi ko ari Julia. Yari yaraye yicaye muri gare bumukeraho gusa Superstar yari afite inzara y’akataraboneka. Uwo Julia yarotaga yari umukobwa bicarana ku ishuri nta nubwo yari umugore ahubwo yari inshuti ya Superstar y’akadasohoka.

Ubwo Superstar akiri aho DASSO zahise zihasesekara ku bwo gusagarira uwo mudamu maze mbere y’uko bamujyana, Superstar abasaba akanya gato abwira uwo mugore ati:

“Nta nubwo uri umugore nk’uko nabikekaga, ahubwo ndabona uri umwari. Ibyo navuze sinarotaga nakubwiraga ukuri kwanjye gusa ndabona nkuzize. Wenda umbabarire gusa uri mwiza nk’uko nabivugaga, ikindi kandi ndashonje!”

Yabivugaga yaciye bugufi kandi abivugana mu maso hafite agahinda.

Bahise bamwerekerana kuri Polici ya gare, aba acumbikiwe mu nzu y’ibirara. Uwo mukobwa yasigaye areba Superstar kugeza arenze atangira gutekereza ko umusore yaba atandukanye n’izindi mbobo kandi kuba amubwiye ko ashonje ashobora kuba afite impamvu.

Uwo mukobwa yahise areka gukatisha itike y’i Muhanga aza yiruka akurikiye ba DASSO, noneho Superstar arebye inyuma aba abonye wa mwari aza abyigana mu bantu agana aho bari Superstar ahita abwira ba DASSO ati:

“Mube muretse ba afande, dore umukunzi wanjye aje ansatira mwihangane tubanze twumve ikimuri ku mutima” [Abivugana kwihagararaho kwinshi.]

Ubwo bahise bahagarara mu kanya gato uwo mwari aba abasesekayeho ubwo Superstar yahise aca bugufi, yigira miseke igoroye maze arebana wa mukobwa amaso yuzuye impuhwe n’imbabazi. Umukobwa yahise avuga ati:

“Ndabinginze nimumureke nI uko twari tugize gushyamirana gacye.”

Ubwo DASSO yahise abwira Superstar ati:

“Musore wige kugira ikinyabupfura cyane uri kumwe n’umutegarugori cyangwa umwari uwo ari we wese.”

Superstar – “Ndabyumva rwose mubyeyi afande.”

Bahise bamurekura ni uko umukobwa asigarana na Superstar noneho ahita abwira Superstar ati:

“Nkurikira!”

Ubwo baragiye berekera muri restora, Superstar atangira kwisetsa gusa amenyo atavananaho. Baricaye atumiza icyo kurya mu minota mike kiba kiraje. Superstar yahise atangira kurya n’umwete ku buryo yari ari kurya nk’utazongera gusonza. Hashize akanya umukobwa ari kwitegereza Superstar uko arya kugeza isahani ayubitse. Superstar yamaze guhagaaa maze ahita abwira uwo mwari ati:

“Hmmm narimpfuye pe. Urakoze kundamira Imana izaguhe umugisha, ndagukunda. Gusa ikindi nshaka ni kimwe….ndashaka ibihumbi 300 kuko nsigaranye iminsi 28 yo kuba nayabonye!”

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 5

 

Yanditswe na NIYONZIMA Eric – Rubay writer.

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW