Haringingo Francis wirukanywe na Police FC yasinyiye gutoza Kiyovu Sports

Haringingo Francis Christian uherutse kwirukanwa muri Police FC, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports, asimbuye mwene wabo Ndayiragije Etienne.

Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka nk’Umutoza wa Kiyovu SC

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, ni bwo byamenyekanye ko Haringingo yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports.

Police FC yamwirukanye imushinja gutanga umusaruro muke.

Biravugwa ko Police FC iri ku isoko ry’abakinnyi cyane muri iyi mpeshyi, ishobora kuzatozwa na Etienne Ndayiragije wananiranwe na Kiyovu Sports atoje amezi abiri gusa.

Uyu mutoza w’Umurundi watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) ntiyumvikanye na Kiyovu Sport ku mafaranga y’umushahara wa buri kwezi, ariko bikavugwa ko yari yaramaze kuganira na bamwe mu bafite aho bahuriye n’ikipe ya Police FC, ari  na byo byatumye ananiza Kiyovu SC.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Haringingo Francis ndetse n’abungiriza be bose kubera umusaruro mubi ikipe ikomeje kubona kandi yarashoye menshi igura abakinnyi.

Mu minsi ishize Police FC iherutse kwandagazwa na APR FC mu mukino wa shampiyona, iyitsinda ibitego 3-0, bituma iyi kipe ya Polisi y’igihugu iva muri kuruse y’igikombe cya shampiyona, ibintu bitashimishije na gato ubuyobozi bw’iyi kipe.

Haringingo yageze muri Police FC mu 2019 avuye muri Mukura Victory Sports yo mu Karere ka Huye, akaba avuye muri Police FC nta gikombe na kimwe ayihesheje.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Juvenal Mvukiyehe na Haringingo bagaragaza ko bishimiye amasezerano yasinywe

UMUSEKE.RW

#Rwanda #PoliceFC #KiyovuSports #FERWAFA