Hasohotse ifoto ya Miss Muyango Claudine umukinzi wa Kimenyi igaragaza ko akuriwe

Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sport bamaze igihe bakundana ndetse wamaze no kumwambika y’urukundo, baritegura kwibaruka imfura yabo.

Tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka Kimyenyi Yves yasabye Muyango ko yamubera umugore we ibi bizwi nko gutera ivi.

Gutwita k’uyu mukobwa si inkuru nshya mu matwi y’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare mu Rwanda, ariko ni amakuru yakunze kugirwa ibanga rikomeye.

Uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves aho bivugwa ko bamaze imyaka ibiri babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, nubwo uretse impeta Muyango yambitswe muri Gashyantare 2021 nta wundi muhango w’ubukwe barakora.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/kimenyi-yves-na-muyango-bari-mu-myiteguro-yo-kwakira-imfura-yabo.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW