Ikoranabuhanga ryarogoye Ubushinjacyaha bwatangaga imyanzuro mu rubanza rw’abahoze muri FDLR

Nyanza: Ubushinjacyaha burega Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamala, buvuga ko n’ubwo aba bagabo bombi basabye imbabazi ari amatakirangoyi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bariya bagabo gusamba imbabazi kwabo bitahabwa agaciro nubwo bemeye ibyo baregwa

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021 Ubushinjacyaha mu rubanza biteganyijwe ko butanga umwanzuro buregamo Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamala wari ushinzwe iperereza, bwauvuze ku cyaha ku kindi bubarega.

Bazeye na Abega bahoze mu buyobozi bwo hejuru bwa FDLR, Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo basabye imbabazi ari amatakirangoyi.

Ubushinjacyaha busobanura icyaha cy’ubugambanyi bubarega bwavuze ko kuva mu mwaka wa 1997 Abega yinjira muri FDLR na mugenzi we Bazeye winjiyemo mu mwaka 1998,  bwavuze ko bakoze icyaha cy’ubugambanyi kuko hakozwe ibyaha byo kwica abantu hakoreshejwe intwaro bityo n’ubwo bose bemeye iki cyaha, ngo bagiye muri FDLR ku bushake bityo gusaba imbabazi ngo ni amaburakindi.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Hari Abanyarwanda benshi batagiye kwifatanya na FDLR.”

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha Kibasiye inyokomuntu, bwavuze ko nk’abari abayobozi muri FDLR ibitero byiciwemo abaturage b’abasivile babaga babizi.

Buvuga ko hari ibitero byagabwe na FDLR ku nkambi ya Mudende hicirwamo abaturage 200, ibyagabwe na FDLR ku modoka y’uruganda rw’a Bralirwa byiciwemo abaturage b’abasivile 39, igitero cya Byahi kiciwemo abaturage b’abasivile 92, igitero cyagabwe ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda kicirwamo abaturage 11 n’ibindi bitero byiciwemo abaturage.

Kuri Nkaka Ignace wihariye icyaha cy’Icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga, Ubushinjacyaha bwisunze ingingo z’amategeko buvuga ko kuva yajya mu cyahoze ari ARIL ikaza kuba FDLR yabitangiye kera ayobora ibinyamakuru byakwizaga amakuru atari yo ari byo Ijwi rya Rubanda, Bazumva Ryari, n’ibindi.

Aho abereye Umuvugizi wa FDLR nabwo ngo yakomeje gukwiza amakuru atariyo kuko hari n’amatangazo yasinyagaho.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo Kugirira nabi ubutegetsi buriho bwisunze ingingo z’amategeko buvuga ko bariya bagabo bombi kuva bajya muri FDLR bari bagamije kugirira nabi ubutegetsi buriho kugeza bafashwe kuko n’ubwo ngo bafatirwaga i Bunagana ku mupaka wa Uganda na DR.Congo ari byo bari bavuyemo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ku cyaha cyo Kujya mu mutwe w’ingabo no kuwurema ko n’ubwo atari Bazeye na Abega bashinze umutwe wa FDLR ariko bawugiyemo kuko bari bazi icyo ugamije.

Ubushinjacyaha  ntibwabashije gusobanura ibyaha byose uko ari  bitandatu burega  buri umwe kubera ikoranabuhanga ryanatumye iburanisha rihita rihagarara.

Bazeye na Abega bahoze mu buyobozi bwo hejuru bwa FDLR, bombi bemera ibyaha 4 muri bitandatu baregwa. Bemera ko bari mu mutwe wa FDLR ariko bagahakana kugira uruhare na ruto mu kuwushinga kuko bawinjiyemo bawusangaho.

Bahakana ibikorwa byo kugaba ibitero mu bihe bitandukanye mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda uwo mutwe wa FDLR wagiye ugaba bikagwamo bamwe. Bakavuga ko nta bubasha bagiraga mu gufata ibyemezo; ko byafatwaga n’abari babakuriye muri uwo mutwe.

Abaregwa bombi kandi mu myiregurire iheruka bahuriza ku gusaba imbabazi umuryango nyarwanda bagasaba ubutegetsi muri rusange kubacira inkoni izamba.

Bavuga ko bafashije mu bikorwa byo gutanga amakuru ku gihugu bityo ko igihe bababarirwa basubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bagiye bava muri uwo mutwe wa FDLR bagasubira mu buzima busanzwe, bamwe muri bo bakanashingwa imirimo mu gihugu.

Iburanisha ryasubiswe kubera ikoranabuhanga rizasubukurwa ku wa 03/09/2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

#FDLR #RDF #MINJUST