Impanuka 2 mu minsi ibiri, REMA iraburira abakoresha ikiyaga cya Kivu

Umuhengeri ukomeje kwiyongera mu kiyaga cya Kivu umaze guteza impanuka ebyiri, umuntu umwe ahasiga ubuzima. Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko iyo hatari mu gihe cy’imvura ikirere kiba gifunguye, umuyaga uba mwinshi cyane bityo kirasaba abaturage kutajya mu kiyaga mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Polisi yatabaye byihuse ubwato bwarimo abantu 7 (Archives)

Mudakikwa Ruhanamiriza Eric umukozi muri REMA mu ishami rikurikirana umunsi ku wundi ibibera mu kiyaga cya Kivu yabwiye RBA ko kugeza ubu iyo umuyaga uri mu kiyaga abantu babibona,  iyo imihengeri ari myinshi cyane ngo biragaragara n’iyo umuntu ari ku nkombe arabibona.

Ati “Kuvuga ngo iyo umuntu ari mu mazi bisanzwe akabona umuhengeri ubaye mwinshi icyo akora ava mu kiyaga akajya ku nkombe kugira ngo yirinde anirinde icyaba cyakwangirika.”

Akomeza agira ati “Ikiyaga kirahinduka bitewe n’ikirere, ntabwo biba biri mu mazi ahubwo biba mu kirere, bitewe n’uko ikirere kimeze. Umuntu waba uri mu kiyaga, akabona ko cyahindutse kuko biragaragara ko harimo imihengeri myinshi, n’icyo yaba atwaye, n’icyo yaba arimo, yabona ko kitari hamwe ibyiza ni uko ajya ku nkombe agategereza umuhengeri ukagabanuka.”

Mudakikwa Ruhanamiriza Eric yakomeje avuga ko umuhengeri utamaramo igihe kirekire, gusa ngo hari igihe umara umunsi.

 

Ubwato bwakoze impanuka ku minsi ikurikiranye

Ubwato bukora ubwikorezi bw’ibintu mu kiyaga cya Kivu buzwi ku izina ry’ “Icyombo” bwakoze impanuka mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, umuntu umwe muri babiri bari barimo aburirwa irengero.

Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi za mu gitondo mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro mu Mudugudu wa Kabushongo muri Rubavu.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko ubwo bwato bwari bwikoreye amabuye y’amapave, buyakuye Nyamyumba buyajyanye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Bwari butwawe na Ndayisaba Bernard w’imyaka 51 ari kumwe n’umuhungu we witwa Hakizimana Etienne w’imyaka 20. Mu gihe bari bamaze kurenga ahacukurwa Gaz Methane mu Kivu nibwo bahuye n’umuhengeri mwinshi ubwato burarohama.

Hakizimana Etienne yabashije koga avamo ari muzima naho se Ndayisaba Bernard amanukana n’ubwato arabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Heritier yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa Ndayisaba Bernard utaraboneka.

Ati: “Biragoranye ko umurambo we waboneka kuko yamanukanye n’ubwato kandi bupakiye amabuye.’’

 

Indi mpanuka…

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Polisi y’igihugu yabashije kurokora abantu barindwi bari bagiye kurohama mu bwato barimo baturuka i Rutsiro.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ku-bwigitangaza-polisi-yarokoye-7-bari-mu-kaga-mu-kiyaga-cya-kivu.html

 

Impanuka ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaherukaga kuba tariki 22 Ukwakira 2019 ubwo imodoka y’Ikigo cy’Abashinwa cyakoraga umuhanda uva ahazwi nka Marine i Rubavu ugana ku ruganda rwa Bralirwa, yataga umuhanda ikagwa mu kiyaga abantu babiri bakahasiga ubuzima.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #Rubavu #Rusizi #Rutsiro #REMA #RDB #Kivu