Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Chancellier’ w’u Budage, Angela Markel yiyemeje gutanga ubufasha ku bahitanywe n’umwuzure wibasiye igihugu cye aho abantu 80 bamaze kubarurwa ko bapfuye, Uburayi bw’Uburengerazuba burugarijwe.
Umubare w’amaze kuburira ubuzima mu myuzure yatewe n’imvura nyinshi ikomeje kwiyongera, kuri uyu wa Gatanu abagera kuri 81 nibo bamaze gutangazwa ko bapfuye mu Budage.
Igitangazamakuru cyo mu Budage German broadcaster ARD, gitangaza ko abantu 1300 baburiwe irengero mu Karere ka Ahrweiler kari mu Majyepfo y’Intara y’Umujyi wa Cologne.
Kugeza ubu mu bice bitandukanye by’Igihugu itumanaho ntiri gukora, bivuze ko imiryango imwe n’imwe n’inshuti zitandukanye batari kubasha kuvugana.
Impuguke zatangaje ko iri hindagurika ry’ikirere ryateje imyuzure rishobora kwiyongera rikaba ryanatera n’ibindi bibazo bitandukanye bishobora guhungabanya ikirere.
Ubwo yari i Washington mu nama na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Bidem, Umuyobozi w’Ubudage Angela Merkel yihanganishije ababuze ababo muri iyi myuzure .
Yagize ati “Mfite ubwoba ko tuzabona ingaruka z’ibi byago mu gihe kiri imbere.”
Merkel avugana n’abaturage bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure yababwiye ko hagiye gushyirwamo imbaraga mu kubashakira ubufasha no gusana ibyangiritse.
- Advertisement -
Ati “Ntituzigera tubasiga mwenyine muri iki gihe cy’akaga.”
Leta zimwe zigize Ubudage zirimo iza Rhineland-Palatinate na Rhine-Westphalie ziri mu Majyaruguru y’Igihugu zibasiwe cyane n’ibiza byatewe n’imyuzure ariko Ububiligi n’Ubuholandi na byo byibasiwe cyane n’umwuzure, kimwe Luxembourg no mu Busuwisi.
Abapolisi, abasirikari ndetse n’abakozi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagera ku 15.000 bari kugerageza mu gushakisha no gutabara ari na ko hifashishwa indege zitabara abakiri mu nzu.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: BBC
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW