Israel ishinja Iran kugaba igitero ku  bwato kikagwamo abantu 2

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Israel ishinja Iran kuba ari yo iri inyuma y’igitero cyagabwe ku bwato bwayo kikagwamo abantu babiri mu bari babutwaye  barimo Umwongereza n’Umunya-Romania.

Ubwato bwa Israel bwagabweho igitero buvuye ku nkombe muri Tanzania

Ubwato MV Mercer Street bukoreshwa na kompanyi Zodiac Maritime ifite icyicaro mu Bwongereza, bwari ku nkengero ya Oman mu Nyanja ya Arabia ubwo icyo gitero cyabaga ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021.

Iyo kompanyi y’umuherwe mu bijyanye n’ubwikorezi bw’amato wo muri Israel,  Eyal Ofer yavuze ko irimo kugerageza gushaka amakuru neza ngo hamenyekane uko byagenze.

Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Yair Lapid yavuze ko ari igitero cy’iterabwoba ry’Abanya-Iran.

Mu itangazo yasoho yagize ati: “Iran si ikibazo cya Israel, ntabwo amahanga agomba guceceka.”

Umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza yavuze bari kugerageza gushaka ibimenyetso ku byabaye muri icyo gitero.

Itangazo ry’umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza rivuga ko “Ibitekerezo byacu biri ku nshuti n’abo mu muryango w’Umwongereza wapfuye bitewe n’ibyabaye ku bwato ku nkengero ya Oman.”

Iryo tangazo ryongeraho ko ubwato butandukanye bugomba kwemererwa kugenda mu bwisanzure bijyanye n’amategeko mpuzamahanga.

- Advertisement -

Ikigo cya Leta y’Ubwongereza cy’ibikorwa by’ubucuruzi bwo mu nyanja cyavuze ko kirimo gukora iperereza ku  byabereye hafi y’ikirwa cya Masirah, ndetse cyemeza ko ingabo z’urugaga rw’amahanga zirimo gufasha ubwo bwato.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga bya America byavuze ko bihangayikishijwe bikomeye n’ayo makuru, ndetse ko birimo gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze.

Ubwo bwato  bwari burimo kugenda mu gice cy’amajyaruguru y’inyanja y’Ubuhinde bujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) buvuye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Nkuko kompanyi Zodiac Maritime ibivuga nta muzigo bwari butwaye ubwo ibyo byabaga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW