Jali: Hari abatuye Bwocya basaba kugobokwa, ubuyobozi bukababwira ngo bakora muri VUP

*Umwe mu baduhaye amakuru yasabwe kujya ku biro by’Akagari kwisobanura

 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bwocya, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, barasaba ko na bo bahabwa ibirirwa byo kubagoboka muri ibi bihe bya Guma mu rugo, bakababazwa n’uburyo badashyirwa ku rutonde rw’abafashwa nk’abandi Ubuyobozi bukababwira ko bakora muri VUP.

Umurenge wa Jali wabwiye Umuseke ko ibiribwa bihari bityo utari ku rutonde kandi abikeneye yabimenyesha Ubuyobozi

Kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19, kuva tariki ya 17 Nyakanga 2021 Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu rugo, ubwo iki cyemezo cyafatwaga, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianny yavuze ko ikibazo cy’abatunzwe n’akazi kabo ka buri munsi badakwiye kugira impungenge z’ibyo kurya kuko Leta yatekereje uko bazagobokwa.

Ibi ariko siko bimeze kuri bamwe mu  baturage b’Umudugudu wa Bwocya, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, kuko bo bavuga ko ubufasha bw’ibiribwa butabageraho, n’abagerageje kwegera umuyobozi w’umudugudu bukwa inabi. Abandi bakavuga ko batandikwa kubera ko bakora muri VUP.

Umwe mu baduhaye amakuru (Ntituvuga izina rye bitamugiraho ingaruka) asanzwe abarizwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko yababajwe no kwamaganirwa kure n’Umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko akora muri VUP bityo atari mu bafashwa.

Ati “Ntunze umuryango w’abantu batandatu, kubona ibyo kurya ntibyoroshye, bahaye abandi njye ntibampa, ubu tuvugana (tariki ya 24 Nyakanga 2021, saa 19h00’p.m) barimo baraha ibiryo abandi ku Kagari, ejo nibwo nagiye kwibariza Umuyobozi w’Umudugudu yambwiye ko batamfasha ngo nkora VUP.”

Akomeza agira ati “Ko VUP yahagaze se ubu abona ntungwa n’iki? Ubonye ambwire ngo iyo ahaye umuhungu wange aba ampaye kandi aba iwe!”

- Advertisement -

Uyu n’undi mu baganiriye n’UMUSEKE kuri iki kibazo cyo kudahabwa ibiribwa byo kubagoboka muri ibi bihe bya Guma mu rugo kandi kubaho bibagoye, we asanzwe ari umufundi.

Ati “Bahaye bamwe bo hafi y’Umuyobozi w’Umudugudu, umugera iruhande akakubwira nabi cyane, ubu bamaze gutanga ibyiciro birenze bibiri ariko ntacyo baraduha. Ibi bintu na Guma mu rugo zabanje niko byari bimeze, ibiribwa bitangwa ntibitugeraho.”

Mu bavuga ko inkunga yo kugoboka abatabona ibyo kurya muri ibi bihe itabageraho, harimo n’umusaza Makuba Emmanuel w’imyaka 76, arera abuzukuru be batanu, akemeza ko bitamworoheye kubona ibyo agaburira aba bana muri ibi bihe.

Ati “Nanjye ntabyo kurya bampaye, babwiraga abandi ariko njye ntawigeze ambwira ngo njye gufata ibyo kurya. Ubu se gutunga aba bana njye n’umukecuru wange urumva bitworoheye kandi nsanzwe nirwayiye?”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bwocya, Bihoyiki Jean Claude avuga ko ibyo kuba akoresha ikimenyane ataribyo kubera ko atari we ugena urutonde rw’abafata ibiribwa, ibyo aba baturage bavuga akabyita amatiku.

Ati “Simpamya ko abatuye Umudugudu bose ari bashiki bange, bakuru bange, data bukwe n’abandi, ibyo ni amatiku.”

Bihoyiki akomeza agira ati “Ubu se koko imfashanyo bose izabagereraho rimwe kandi duhera ku bakeneye ubufasha kurusha abandi? Ku kagari bampa umubare w’abantu bakeneye nange ngasaba ba mutwarasibo urutonde. Kuvuga ko mvuga nabi ibyo sibyo kuko Umudugudu si inzu yange niyubakiye kandi sinishyizeho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo, Mukaruyange Athanase, yavuze ko ibyo kurya byatanzwe biciye mu mucyo, agasaba abatarumviswe ku Muyobozi w’Umudugudu kumwegera na bo bakagobokwa.

Ati “Abatuye Umudugudu wa Bwocya abenshi ntibakodesha, twarebye abakeneye ubufasha cyane harimo abatakaje imirimo nk’abanyonzi, abamotari n’abandi. Umuturage ushonje usanzwe akodesha na we tumuha ibyo kurya. Babaye baragannye izo nzego ntibafashwe kandi bashonje batugana tukabagoboka. Bibaye baramaganywe batugana tukabikurikirana tugakosora kuko ni amakosa.”

Mukaruyange Athanase, yavuze ko agiye gushaka amakuru byihuse akaduha igisubizo, maze bidatinze atubwira ko umusaza Makuba Emmanuel, umugore we yamaze kugera ku Kagari gufata ibyo kurya.

Ati “Ubu umukecuru we yamaze kugera ku Kagari kandi arahabwa ibyo kurya nk’abandi bose, ku kibazo cy’ikenewabo, nasanze abahungu babiri b’Umuyobozi w’Umudugudu umwe ari umunyonzi undi ni umumotari kandi batunze imiryango, na bo rero bari mu byiciro byo gufashwa.”

Umukecuru w’uriya musaza ngo nubwo yahawe ibyo kurya, yabanje gucunaguzwa kubera ko ikibazo cyabo cyagejejwe mu Itangazamakuru, yemereye UMUSEKE ko bamubwiye ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, umugabo we agomba kwitaba ku Kagari.

Ati “Nahageze Umuyobozi w’Umudugudu andeba ikijisho bantumiza mu biro, bambwira nabi ngo kuki nabareze ku Munyamakuru ngo simfashwa, bampaye ibiro nka bitatu by’ibishyimbo, n’ibiro nka bitanu by’umuceri n’ifu y’igikoma. Bambwiye ko ku wa Mbere umusaza agomba kubitaba ku Kagari akisobanura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice yaduhamirije ko gutanga ibiribwa byanyuze mu mucyo kandi ibiribwa bihari bihagije.

Ati “Abaturage ntibagakabye, ntakimenyane kirimo, dukora urutonde rw’abakeneye ibiryo, ucikanwe akiyandikisha na we agahabwa, ibiryo birahari kandi birahagije. Uwaba yasimbutswe ajye ahamagara ku mirongo yatanzwe tumugoboke kuko ibiryo birahari kandi nta kibazo cyabyo, hari n’ibyo twatanze uyu munsi (tariki ya 24 Nyakanga 2021).”

Umudugudu wa Bwocya, ari naho aba baturage batuye, ingo zigera kuri 90 zimaze guhabwa inkunga y’ibiribwa byo kubagoboka muri ibi bihe bya Guma mu rugo. Naho mu murenge wa Jali mu makuru twahawe ngo hamaze gutangwa ibiribwa birenga toni 100.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

#Rwanda #GumaMuRugo #Jali #Gasabo #MINALOC #RGB