K8 Kavuyo ari mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga, aragenzwa n’iki?

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuraperi Muhire William uzwi cyane nka K8 Kavuyo mu muziki, ari mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga nk’uko tubikesha imwe mu nshuti ze itashatse ko izina rijya mu itangazamakuru.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo Kavuyo yaherukaga mu Rwanda

Mu makuru dukesha iyo nshuti ye, avuga ko K8 yaje mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gushora imari ndetse no gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE yagize ati “K8 amaze iminsi mu Rwanda ariko yaje mu ibanga. Ubu tuvugana ntabwo ari i Kigali ahubwo arimo kugenda atembera ibice bitandukanye by’igihugu arebe aho azashora imari.”

Mu mpera z’umwaka wa 2019 uyu muraperi nibwo yaherukaga mu Rwanda. Icyo gihe akaba yaranagiranye ikibazo n’umugabo witwa Mupenzi Antoine kivuye ku ndirimbo ‘Acapella’.

Antoine yashinjaga Kavuyo ko yafashe amagambo yo mu ndirimbo ye yise ‘Igishakamba’ akayakoresha. Bituma Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rufata umwanzuro ko K8 agomba kwishyura agera kuri Frw 6,050,000.

K8 usanzwe abarizwa muri America, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Acapella, Ndaguprefera, Alhamdulilah’ n’izindi zitandukanye yagiye akorana n’abandi bahanzi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

RUTAGANDA Joel / UMUSEKE.RW