Kaligirwa wanditse ‘Turaje, Indege irahinda na Girubuntu..’ zaririmbwe n’Itorero ISAMAZA ni muntu ki?

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Jeanne D’arc Kaligirwa yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Gakenke mu mwaka wa 1942. Akirangiza kwiga amashuri abanza yahise ajya gukomereza amashuri ye yisumbuye i Bujumbura mu Burundi.

Jeanne D’Arc Kaligirwa ni umwe mu banditse indirimbo nyinshi

Mu 1966 yaje kugaruka mu Rwanda kubera ko ariho hari ababyeyi be. Bitewe n’ubuzima bari babayeho bwo gutotezwa, Kaligirwa yaje gufata umwanzuro wo guhungira mu Bubiligi mu 1972.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, mu 1973 yakoresheje uburyo bwose bushoboka akura umuryango we mu Rwanda umusanga mu Bubiligi.

Jeanne D’Arc Kaligirwa wari ufite impano yo kwandika indirimbo no kuririmba yafashe ikaramu ye maze yandika indirimbo ayita “Rwanda turanze twanze guhera ishyanga” mu mwaka wa 1989.

Icyo gihe nibwo yatangiye guhuza abiganjemo abagore n’inkumi muri abo abamenyekanye cyane ni Nyiranyamibwa Suzanne, Anonciata Gatera, umuvandimwe we Françoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi batandukanye maze bashinga itorero Isamaza.

Iyo iba imvo n’imvano y’ishingwa ry’itorero ‘Isamaza’ ryari rigamije gutiza umurindi ingabo z’Inkotanyi no kuzishakira ubufasha bwo kuzishyigikira mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Jeanne D’Arc Kaligirwa akimenya ko Inkotanyi ziri hafi gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, yahise yandika indi ndirimbo ayita ‘Indege irahinda’. Iyi ni imwe mu ndirimbo n’uyu munsi igikunzwe.

Uko urugamba rwarushagaho gukomera ari na ko Inkotanyi zigenda zifata ibice bimwe na bimwe by’igihugu, Kaligirwa yakoze izindi ndirimbo ebyiri ari zo ‘Turaje na Girubuntu’.

- Advertisement -

Abari bagize Itorero ‘Isamaza’ bakomeje gukora ibitaramo byinshi mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Izindi ndirimbo baririmbye zigakundwa cyane harimo ‘Nimuberwe bakobwa, Nimucyure inganji, Dore ijoro ryiza, Uraho Rwanda’ n’izindi nyinshi zitandukanye zikaba zaranditswe na Nyiranyamibwa.

Jeanne D’Arc Kaligirwa yaje kwitaba Imana muri Kamena mu mwaka wa 1998 azize uburwayi busanzwe. Yasize abana batatu barimo umukobwa umwe n’abahungu babiri.

Abo bana baje kujya mu itorero AMAREBE N’IMENA mu Bubiligi. Iri torero na ryo rikaba ryaragize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi ingabo z’Inkotanyi zari ku rugamba rwo kubohora igihugu babinyujije mu bihangano bakoraga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

RUTAGANDA Joel / UMUSEKE.RW