Kamonyi: Ubushinjacyaha bwasabye ko Gitifu wa Nyamiyaga n’abandi 7 bareganwa bafungwa iminsi 30

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubushinjacyaha bwasabye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu n’abandi bantu 7 bareganwa, bafungwa iminsi 30 kubera ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta  bakekwaho bakekwaho.

Akarere ka Kamonyi

Mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rurimo kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge ruherereye mu Mu Karere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha bwasabye ko Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be 7 bakomeza gufungwa iminsi 30 kuko ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta bakekwaho, bikomeye kandi bikiri mu iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga Kubwimana Jean de Dieu, hamwe na Niyonzima Jean René baregwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuko bagiye bishyura amafaranga arenze ku yo bagombaga kwishyura.

Ubushinjacyaha bubashinja kandi ko bagiye bahimba inyandiko,  no gukoresha inyandiko zitavuga ukuri bakemeza ko bakiriye ibikoresho kandi ntabyo bakiriye.

Aba bagabo cyangwa kwemeza umubare urenze uwo bakiriye no gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byaha nibyo Ubushinjacyaha bwahereyeho bubasabira gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Nshimiyimana Jean de Dieu na Mushoza Cyrille baregwa kuba ibyitso mu kunyereza umutungo wa Leta, Mugenzi Jean Marie arashinjwa gucukura amabuye nta ruhushya afite na bo bafungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Byiringiro Jean Marie Vianney na Ntirenganya Védaste bafungwa iminsi 30, kubera ko bakekwaho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuko bahimbye inyandiko z’abasuderi n’abafundi batakoze.

- Advertisement -

Na Bizimana Innocent uregwa kutamenyekanisha icyaha gikomeye cyakozwe na we bwasabye ko afungwa.

Ubushinjacyaha bukavuga ko Kubwimana Jean de Dieu wayoboraga Umurenge wa Nyamiyaga by’agateganyo, afatanyije n’umucungamali witwa Niyonzima Jean René bishyuye ba Rwiyemezamirimo batsindiye isoko ryo kugemura amabuye yo kubaka ibyumba by’amashuri kandi ayo mabuye yari mu isambu y’ikigo cya GS Mukinga.

Ubushinjacyaha bukavuga ko usibye abo ba Rwiyemezamirimo bafatanyije kunyereza umutungo wa Leta, hari n’abandi ba baringa benshi bagiye bahimba ko bagemuye ibikoresho kandi ari ibinyoma.

Mu kwiregura kwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga Kubwimana Jean de Dieu ahakana ibyo aregwa, gusa bamwe mu batangabuhamya bakamushinja ko hari amafaranga menshi yanyereje binyuze muri ubu buryo.

Usibye uyu Gitifu, abo bareganwa 7 bahakana ibyaha bashinjwa.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa taliki 21 Nyakanga saa kumi z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be 7 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Gacurabwenge.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.