Karich yakuyeho urujijo ku ndirimbo yise “Chuchuma” ivugwaho izongamubiri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Muri iyi minsi indirimbo zikubiyemo amagambo aganisha ku bikorwa bizonga umubiri zikomeje kwiganza mu mu bahanzi Nyarwanda, Uwitwa Karich ukorera umuziki mu Ntara y’Iburasirazuba yasohoye iyitwa ‘Chuchuma’ ikomeje kutavugwaho rumwe, na we yagowe no gusobanura ibyo aririmbamo.

Karich n’umuraperi witwa Wisdom bahuriye mu ndirimbo ‘Chchuma’ ikomeje kuvugisha benshi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yabwiye UMUSEKE ko ibyo aririmba muri iyi ndirimbo yafatanyije n’uwitwa Wisdom nta sano bifitanye n’ibyamamaza imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Iriya ndirimbo nakabaye nta n’ikintu nyivugaho kuko hari igihe ujya gusobanura indirimbo ukayitandukanya n’iyo umuntu yashakaga kumva. Nshatse sinayisobanura ariko irisobanuye.”

Karich yavuze ko kuva iyi ndirimbo yajya hanze kuri uyu wa 18 Nyakanga 2021, abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo bihabanye n’ukuri kwabo kandi ko adashobora kubuza abantu gutekereza ibindi bintu.

Ati “Njye sinakubuza gutekereza ibyo ushaka kumva mu mutwe wawe.”

Karich yavuze ko kuva na cyera hari abahanzi benshi bagiye baririmba indirimbo abantu bakazifata uko babishaka ariko mu by’ukuri abahanzi babisobanura bakagaragaza urundi ruhande rutari urutekerezwa na benshi.

Ati “Ababifashe nk’aho naririmbye ubusambanyi nabo nta kibazo, nkora umuziki kugira ngo nshimishe abantu.”

Iyi ndirimbo nshya ya Karich na Wisdom yakozwe mu buryo bw’amajwi na Hunter Pro muri Studio yitwa City Record i Nyagatare mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa n’uwitwa Yvan ugezweho i Burasirazuba.

- Advertisement -

Karich ni umuhanzi ukorera umuziki mu Ntara y’Iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2018 akaba asaba abakunzi ba muzika nyarwanda kumushyigikira ibikorwa bye bikarenga Intara akomokamo bikagera hose mu gihugu no hanze.

Chuchuma indirimbo nshya ya Karich ft Wisdom itari kuvugwaho rumwe

                                          Karich yakuyeho urujijo ku ndirimbo yise Chuchuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW