Kicukiro: Ibiribwa bigenewe guhabwa abari muri Guma mu Rugo byafatiwe kwa Mutwarasibo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa mu Mudugudu wa Nyakuguma bwataye muri yombi Mutabaruka Andre wari Mutwarasibo y’Icyerekezo ashaka kunyereza ibiribwa bigenewe abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Ibi byabaye ku wa 29 Nyakanaga 2021 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo bari mu gikorwa cyo gutanga ibiribwa ku batishoboye.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu muyobozi w’isibo yari yakoze urutonde rw’abantu bagenewe guhabwa ibiribwa ariko muri ba bandi bari bizeye ko bari bubihabwe ntibabibona. Nyuma amakuru yaje kumenyekana ko Mutwarasibo hari ibyo yatwaye iwe mu rugo niko kujya kureba niba koko ari ukuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagasa, Harerimana Arsene yabwiye UMUSEKE ko uyu muyobozi w’isibo yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gusanga iwe hari ibiro 60 by’ibyo biribwa bigenewe abashonje bari muri Guma mu Rugo.

Yagize ati “Ubwo ejo twahaga ibiribwa abantu bashonje bari ku rutonde, we yahaye bamwe ibisagaye abijyana mu Rugo iwe. Hanyuma abapangayi be baba baramubonye ko iwe yajyanye ibiryo kandi atarabaha, batanga amakuru tujyayo hamwe n’inzego z’umutekano duhita tumuta muri yombi.”

Yakomeje agira ati “Mu rugo rwe hafatiwe Kg 20 by’umuceri, Kg 15 z’ibishyimbo, Kg 10 z’akawunga ndetse n’ibindi abari bafite amagare bari bamutwaje tutabashije gupima ariko byose hamwe byari ibiro Kg 60.”

Harerimana yasabye abayobozi kugira indangaciro za kiyobozi no kurangwa n’ubunyangamugayo.

- Advertisement -

Kugeza ubu uyu muyobozi afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Ghanga , akaza gukurikiranywa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Nyuma y’aho hagiyeho gahunda ya Guma mu Rugo mu bice by’igihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, imiryango itandukanye yatangiye guhabwa ubufasha bw’ibiribwa bitangirwa mu Midugudu. Ni ibiribwa bizamara iminsi 15 y’iyi gahunda ya Guma mu Rugo.

Ubwo kuwa 23 Nyakanga 2021 yari mu kiganiro na RBA Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabzi Jean Marie Vianney, i yakomoje ku bayobozi bagaragaza amanyanga mu gutanga ibiribwa avuga ko abashaka indonke ari ubujura kandi ko bashobora gukurikiranya.

Imiryango igera ku bihumbi 220 ni yo yabaruwe, itangira guhabwa ibiribwa birimo umuceri, amavuta yo guteka, n’ibishyimbo ndetse na kawunga. Abafashwa ni abadafite ubushobozi nk’abakora imirimo iciriritse bazwi nka ba nyakabyizi, binjiza amafaranga ari uko bagiye gukora.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW