RIB yafashe abagabo 5 bakekwaho kugerageza kugurisha inzu y’umuturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafashe abagabo batanu bakekwaho kugerageza kugurisha inzu y’umuturage iri mu mazina ya Habanabashaka Emmanuel ikagurishwa ku gaciro ka Miliyoni 21Frw kandi ifite agaciro ka Miliyoni 50Frw.

Aba bagabo bamwe biyita ba Komisiyoneri abandi bakiyita abaguzi n’abagabo bemeza ko inzu igurishwa ari iyabo

Nsengiyumva Alphonse, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko yari yiyise nyirinzu, Niyonzima Paul akaba ari muramu we na we yari umutangabuhamya wagombaga gusinya ku masezerano.

Mutijima Kadahwema William yiyise umukomisiyoneri ndetse akaba ari we wazanye umuguzi. Micomyiza Fulgence na we yari umukomisiyoneri. Karibuhungu Benjamin na we ari umutangabuhamya.

Aba bose uko ari batanu bafashwe ku wa 5 Nyakanga 2021 mu Karere ka Gasabo ahazwi ku Gisimenti aho RIB ivuga ko bari barakoze itsinda ry’abagizi ba nabi bashaka kugurisha inzu itari iyabo.

Bakurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Guhimba, guhindura inyandiko no kwandika inyandiko mpimbano, Kwigana, guhindura mafaranga cyangwa ibyitiranywa na yo.

Nsengiyumva Alphonse wari wiyise nyirinzu yabwiye Itangazamkuru ko Mutijima ari we wari warashatse umukiliya mu Karere ka Karongi (Kibuye) maze bumvikana amafaranga agomba kwishyura, baza gutabwa muri yombi bagiye gufata ayo mafaranga.

Yagize ati “William yavuze ko umuntu ari bumukure ku Kibuye ko babanye ndetse ko ari buze azanye amafaranga akayigura. Inzu yabanje gusurwa na William arayifotora agenda ayereka uwo mudamu wo ku Kibuye, uwo mudamu arayishima amaze kuyishima azana na mushiki wa William bajya gusura inzu, bavuyeyo barambwira ngo inzu yawe twayishimye.”

Icyo gihe bamaze gushima inzu, bamubajije igiciro, maze na we ababwira ko ari miliyoni 24Frw gusa amusaba kumugabanyiriza bemeranya miliyoni 22Frw.

Nyuma umudamu yagiye gushaka amafaranga ngo amwishyure ntiyayabona yose gusa azana 4 000, 000Frw yemera kuzajya bishyura miliyoni zindi bucye bucye gusa aza gufatwa na RIB avuye gufata amafaranga yari yasigaye.

- Advertisement -

Umwe mu bari batekewe umutwe witwa Uwineza Ange, yavuze ko yari asanzwe aziranye na Mutijima aza nk’umukomisiyoneri. Yavuze ko babanje gusura inzu yari yamurangiye inshuro eshatu amaze kuyishima bakorana amasezerano.

Habanabashaka ari na we inzu yari mu mazina ye, yasabye Uwineza ko yamwishyura amafaranga mu ntoki (cash) kuko yari afite umwana urwariye mu Bitaro by’umwami Faisal ko yifuza ko yajya kuvurwa mu Buhinde.

Nyuma yasubiyeyo agiye kureba ya nzu asanga uwo Habanabashaka ntawe ahubwo ari ubutekamutwe yari yatekewe kuko yasanze nyiri nzu bwite ahari basanga n’amazina yari yaratanzwe mu byangombwa by’inzu binyuranye.

Yavuze ko impamvu yari yizeye uwo mukomisiyoneri ari uko bari basanzwe baziranye kandi banaturanye bityo ko atari yiteze ko yamuhemukira.

Akimara kumenya ko yatekewe umutwe yahise atanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rujya kumuta muri yombi.

Uwineza yavuze ko yari amaze gutanga miliyoni 14 Frw hasigaye miliyoni 6Frw.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko abantu  bakwiye kugira amakenga kandi bagashishoza.

Ati “Icya mbere ugomba kugira amakenga ugashishoza ukamenya amakuru y’ikintu ugiye kugura niba ari inzu cyangwa ari isambu, ukamenya niba itari mu ngwate ndetse ukamenya na ba nyirayo. Ugomba kubaza ubuyobozi bw’ibanze ukirinda ko bagushushubikanya.”

Dr Murangira yasabye abantu kwirinda kwishyura amafaranga mu ntoki ahubwo bajya bishyura kuri Banki mu rwego rwo kwirinda uburiganya.

Aba bose uko ari bitanu bakaba bari barakoze ibindi byaha bitandukanye kandi barabikatiwe. Ubu bikaba ari isubira cyaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW