Manzi Thierry mu mpera z’iki Cyumweru arerekaza muri Georgia

Myugariro w’Amavubi akaba na Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry afite itike y’indege yerekeza muri Georgia aho agiye gutangira pre-season mu ikipe ye nshya Football Club Dila Gori yarangirije ku umwanya wa 4 muri Shampiyona y’icyo gihugu.

Manzi Thierry ari mu bakinnyi batanze umusaruro ufatika muri APR FC

Iyi kipe yakirira imikino yayo kuri Tengiz Burjanadze Stadium ijyamo abafana 5000. Manzi Thierry azayisinyira amasezerano y’imyaka itatu.

Manzi Thierry  yamaze guhabwa numero 23 muri iyi kipe ye nshya. Umukino wa mbere azawukina tariki 8 Kanama 2021. Bazahangana na FC Samgurali Tskhaltubo.

Manzi Thierry waje muri Rayon Sports muri 2015 avuye muri Marines FC y’i Rubavu mu mwaka wa 2019 yerekeze mur APR FC ahita ahabwa n’igitambaro nka kapiteni w’iyi kipe.

Igihe amazemo batwaye ibikombe bitandukanye birimo Shampiyona batwaye inshuro ebyiri nta mukino batsinzwe.

Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga aherutse kuvuga ko hari gahunda ndende iyi kipe yatangiye yo kugurisha abakinnyi b’Abanyarwanda, ndetse yavuze ko muri APR FC hari abarenga 5 bazayisohokamo bagurishijwe.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gen-mubarak-yavuze-ku-mugambi-muremure-apr-fc-ifite-wo-gucuruza-abakinnyi.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW