Masudi aragarutse! Rayon Sports imuhaye amasezerano y’imyaka 2

Ikipe ya Rayon Sports yamaze guha amasezerano umutoza Masudi Djuma aho yemeye kuyitoza imyaka ibiri, akazi kamutegereje ni ukubaka ikipe ikomeye ishobora kongera guhanganira igikombe no guhangara APR FC zihora zihanganye.

Masudi azatoza Rayon Sports imyaka 2

Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana n’ “Umunyabigwi wayo”  Umutoza Masudi Djuma Irambona ukomoka i Burundi.

Mu butumwa kuri Twitter Rayon Sports yanditse ngo “Ni we mutoza mushya w’ikipe. Masudi yemeye amasezerano yo gutoza ikipe imyaka ibiri. Azatangira akazi mu ntangiriro za shampiyona 2021-22.”

Nkurunziza Jean Paul Umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko Masudi yahawe inshingano yo gutwara igikombe. Yavuze ko agiye gufatanya na Komisiyo ishinzwe gushaka abakinnyi bakagura abazamufasha.

Masudi Djuma yakiniye Rayon Sports igihe kirekire mu myaka ya za 2003  ndetse ayibera Capitaine, nyuma aza kuyibera umutoza  2015/2016 na 2016/2017 atwara ibikombe 2 icya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports asinya ku masezerano yahawe Masudi
Masudi yasabwe gutwara igikombe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
#RayonSports #FERWAFA #APRFC