MC Tino watereye ivi ikizungerezi, ati “Uyu mukobwa mukuye mu menyo y’abandi basore bari baramusariye!”

Umunyamakuru, umushyushya rugamba (MC) ubivanga no gusetsa ndetse akaba n’umuhanzi, MC TINO yambitse impeta umukobwa w’ikizungerezi ukunzwe mu mafilimi atambuka kuri YouTube.

MC TINO avuga ko uyu mukobwa afite ubwiza butuma ashakishwa na benshi

Mu kiganiro yahaye Umuseke, MC Tino ntiyahishe ibyishimo byo kuba yatanze umushi abandi basore bakuruwe n’ubwiza bw’uyu mukobwa witwa GIHOZO ALIAH ufite ikimero akaba ateye mu buryo budasanzwe.

Umuseke wamenye ko uku kwambika impeta Alliah byabaye mu Cyumweru gishize bibera mu Mujyi wa Kigali ahantu hagizwe ibanga.

Tino yemereye Umuseke ko atari ugukina byo gushaka gukora video z’indirimbo, ko ahubwo yateye ivi kugira ngo uriya mukobwa amwemerere bazubake urugo.

Ati “Sinakubeshya, uriya mukobwa nabonye aho bamukinishije niho namwibye! Ntabwo ari video twarimo gufata, sinakubeshya.”

Yakomeje agira ati “Sha uriya mwana abasore benshi bamushakaga, ariko ndavuga nti iriya nseko, kiriya kimero araba uwange tu!”

Kasirye Martin wamenyekanye cyane mu itsinda rya TBB nka MC TINO, umukobwa yambitse impeta akunzwe cyane mu itsinda ry’abakinnyi bakina Comedy ica kuri YouTube bazwi nka Zuby Comedy.

MC TINO ni umwe mu Banyamakuru bamaze igihe muri uyu mwuga dore ko yakoze mu bigo bitandukanye birimo Flash FM, KFM, ROYAL FM na Country FM ari na yo aheruka gusezera mu minsi ishize.

Gihozo Alliah na MC Tino urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane

- Advertisement -

 

Reba andi mafoto agaragaza ubwiza bwa Alliah

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

RUTAGANDA Joel / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Inyarwanda #TBB #IsimbiTV #ZubyCommedy