Min. Mujawamariya yasabye Abaturarwanda kumva ko uhuye n’inyamaswa icya mbere atari ukuyica

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Hagiye hagaragara muri bimwe mu bice by’igihugu ko hari abaturage bakunze guhohotera inyamaswa abaturiye Pariki y’Akagera batangaza ko mu bice batuyemo hari inyamaswa babanye mu mahoro, ariko hari n’izo babona bikaba ngombwa ko bazica, Minisiteri y’Ibidukikije igusaba abaturage kutabangamira urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’inyamaswa z’inkazi.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko uhuye n’inyamaswa ayireka ikagenda cyangwa agahamagara ababishinzwe bakayikura mu kaga

Umwe mu baturage utashatse ko dutangaza amazina ye uturiye Pariki y’Akagera  yavuze ko mu gace batuyemo habamo  inkende nyinshi kandi babana na zo mu mahoro ariko hari inyamaswa batabana na zo iyo bazibonye barahunga cyangwa bakazica.

Ati “Ahantu dutuye haba inkende nyinshi kandi tubana na zo mu mahoro ariko hari izindi nyamaswa utabana na zo ahubwo wayihunga. Ushobora kubona ingwe ukaba wayihunga cyangwa ukabwira umwana akareka kujya mu ishyamba ariko  turamutse tubonye inzoka turayica kuko ni Satani.

Undi na we yunga mu rya mugenzi we, akavuga ko aramutse abonye inzoka yayica. Ati  “Inzoka yo iyo nyibonye no mu rugo ndayica.”

 Ingingo ya 58  yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko guhiga, kugurisha, gukomeretsa  cyangwa kwica inyamaswa ubikoze aba akoze icyaha.

Mu Cyumweru gishize abaturage babiri bo mu Kagari ka Ryamuhirwa mu Murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe bakurikiranyweho kwica icyondi mu Ishyamba rya Cyamudongo.

Icyaha aba bagabo bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 20 Nyakanga 2021, bari kumwe n’abandi batanu bataraboneka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kinanira aho iki cyondi cyari cyakoze ikilometero kimwe n’igice kivuye mu ishyamba rya Cyamudongo risanzwe ari Ishami rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc mu kiganiro na RBA yasabye abaturage  kutabangamira urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’inyamaswa z’inkazi, kutumva ko ikibanze ari ukuzica kuko na zo zifite akamaro.

Ati “Uhuye n’inzoka mu nzira, uhuye n’icyondi mu nzira cyambukiranya umuhanda, uhuye n’igitera ntabwo ikintu cya mbere ari ukukica, dufite numero ihamagarwa maze bakaza batabara umuntu cyangwa bagatabara icyo kinyabuzima kindi, zifite akamaro.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko hari gahunda kandi itomoye, igihugu cyihaye nubwo imijyi ikura, hari ubusitani buzajya busigara no mu Mujyi rwagati bwagenewe ibyo binyabuzima bindi, ari nayo mpamvu basaba n’ahandi hose kwiga kubana neza n’ibinyabuzima.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda uhamijwe icyaha cyo kwica inyamaswa ahanishwa igifungo kitari munsi  y’imyaka  itanu (5) ariko kitarengeje imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000) ariko atarengeje miliyoni zirindwi ( 7.000.000)

Umujyi wa Kigali uragaragaza kuvugurura igishushonyombonera cyawo hanateganyirije gusiga ibyanya byagenewe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’inyamaswa. Ubutaka bungana na 40%  by’ubuso bwa Kigali nibwo bwagenewe kubakaho gusa,  ahandi hasigaye hangana na 55% hagenewe ibikorwa by’ubuhinzi, amashyamba hakaba n’ahantu hakomye ndetse no kubungabunga imisozi ifite ubuhaname bwo hejuru no gukura ibikorwa bitandukanye mu bishanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW