MINEDUC yatangaje igihe amashuri yo mu byiciro bitandukanye azatangiriraho amasomo

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amatariki azabukurirwaho amasomo ku mashuri yo mu byiciro bitandukanye,ay’incuke n’abanza azafungura kuwa 02 Kanama 2021. 

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi rivuga ko Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri 2020-2021, tariki ya 02 Kanama 2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.

MINEDUC yavuze ko ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri bazakomeza kwiga uko bisanzwe icyakora ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021.

Iyi Minisiteri yakanguriye amashuri kubahiriza gahunda za Minisiteri y’ubuzima zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zirimo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa hakoreshejwe umuti (Sanitizer) no gufungura amadirishya.

Amashuri yasabwe kandi gukorana neza n’abakoranabushake mu bukangurambaga bwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Muri iri tangazo, Amashuri yasabwe gufata ingamba zo gushyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacinywe ( catch up program) ahari ngombwa.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW