Miss Naomie utaritwaye neza muri 2019, aragerageza amahirwe mu bizamini bya Leta by’uyu mwaka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie ari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nyuma y’uko ibizamini yakoze muri 2019 yagizemo amanota macye.

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie ari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Miss Naomie yagiye agarukwaho cyane ubwo hasohokaga amanota y’abari barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, kubera amanota adashimishije yari yagize, nyamara we yabisobanuye avuga ko yarwaye igihe kirekire.

Icyo gihe Miss Naomie wari urangije muri MEG (Maths Economics and Geography) yari yagize amanota 13 kuri 73 dore ko n’amasomo menshi yari yagize icyiciro cya nyuma nko muri Mathematics yari afitemo F muri Economics agiramo F.

Ubu amakuru yizewe aremeza ko Miss Naomie yagiye gusubiramo ibizamini, ngo agerageze amahirwe bwa kabiri ibizwi nka “Candidat Libre”.

Ari gukorera ibizamini kuri site y’Urwunge rw’Amashuri rwa Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bari gukorana na Nyampinga w’u Rwanda 2020, yavuze ko yabanje kumubona ariko ntamenye ko ari we nyuma akaza kumenya ko ari we.

Miss Naomie yemeje amakuru ko ari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nk’umunyeshuri usubiramo ibizamini (Candidat Libre).

Ubwo ibyavuye mu bizamini by’abarangije ayisumbuye bya 2019 byasohokaga bikagaragaza ariya manota macye ya Miss Naomi, bamwe mu bakunze gutanga ibitekerezo mu Rwanda banenze abategura Miss Rwanda.

- Advertisement -

Bavugaga ko uriya mukobwa yahawe ikamba mu gihe ibyavuye mu bizamini byari bitarasohoka nyamara bimwe mu bigenderwaho mu guhatanira ikamba ari ukuba umuntu yararangije amashuri yisumbuye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW