Mme Ufitinema wamenyekanye nka “YUMBE” kuri Radio Huguka yashyinguwe i Maputo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Violette Ufitinema wahoze akorera Radio Hukuka ikorera mu Karere ka Muhanga yaguye aho yari asigaye atuye i Maputo mu murwa mukuru w’igihugu cya Mozambique mu mpera z’Icyumweru gishize.

Ufitinema yaguye i Maputo muri Mozambique

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 ni ubwo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye atangajwe n’umuryango we babanaga i Maputo.

Uyu mubyeyi w’abana babiri wari uzwi cyane ku izina rya “YUMBE”, yamenyekanye cyane mu makuru ya Radio Huguka kuko yamaze igihe kinini ayavuga, abayikurikira bagakunda ijwi rye, ubuhanga n’ubunararibonye mu gutara no kuvuga amakuru.

Ufitinema Yumbe kandi yamenyakenye cyane mu kiganiro yakoraga kuri iyo radio kijyanye no kugira inama ingo ndetse n’abakundana kugira ngo babashe kubana neza mu buzima buzira amakimbirane.

Yize umwuga w’itangamakuru muri Kaminuza Gaturika ya Kabgayi iherereye mu Karere ka Muhanga, (Catholic University of Kabgayi).

Abakoranye na we ndetse n’abavandimwe be bavuga ko yari umuntu w’imico myiza, ukunda gusabana n’abantu bose kandi agakunda umwuga we w’itangazamakuru.

Uwamutoje umwuga w’itangamakuru, Emmanuel Nyandwi wakoreye Radio Huguka ashinzwe Gahunda y’Amakuru, yemeza ko yari umugore ufite impano ihambaye mu gutara no kuvuga amakuru.

Ati “Ntangira kumumenyereza umwuga muri za 2012, abagore bakora itangamakakuru bari bakiri bake, ariko we ukabona afite inyota n’ishyaka ryabyo atitaye ku mvune z’umwuga.  Sinatinya kuvuga ko tubuze umuntu ukomeye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.”

- Advertisement -
Umwana we w’imfura ni uyu

Ufitinema Yumbe yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 i Maputo muri Mozambique kuko bitari koroha ko urambo we ugezwa mu Rwanda bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 haba muri Mozambique ndetse no mu Rwanda.

Umugabo we Olivier Uwizeye ukora muri Kaminuza ya UCK utabashije kwitabira imihango yo kumuherekeza, yemeje ko yazize indwara ya “Hypertension.”

Mu butumwa bwihariye bwo kumusezera yohereje i Maputo, Uwizeye ashima ko Yumbe yamubereye umufasha n’umujyanama mwiza mu gihe cy’imyaka 12 bari bamaze bashyingiranywe kandi akaba yarangwaga n’urukundo.

Ati “Mpamya ntashidikanya ko utapfa kubona umuntu, haba mu Rwanda aha i mahanga aguye, waba ufitanye amakimbirane cyangwa inzangano na Yumbe kuko urukundo no kubana neza na bose ni cyo kintu cyarangaga imibereho ye ya buri munsi. Haba ku muryango we bwite n’uwo yashatsemo cyangwa inshuti ze n’abo bakoranye bose yari inshuti magara ya buri wese.”

Uyu mubyeyi assize abana babiri umuhungu w’imfura ye Beni Angelo Kuzwiteka w’imyaka 12 n’umukobwa Abby Khaleesi Uwacu Kariza w’imyaka itatu n’igice.

Abo bakoranye ndetse n’abo biganye, mu butumwa bwo kumusezera bohereje i Maputo, bamushimiye uruhare rwe yagize mu kubaka igihugu binyuze mu mwuga w’itangamakuru ndetse no kuriteza imbere nk’umugore atinyura bagenzi be kuryitabira.

Ufitinema Yumbe yitabye Imana hashize igihe gito kitarenga amezi abiri umubyeyi we (Mama) na we atabarutse na we yaguye muri Mozambike, nk’uko bitangazwa n’umuryango we.

Ntibyari koroha kugera muri Mozambique ngo umurambo we uzanwe mu Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19
Violette Ufitinema wahoze akorera Radio Hukuka avuga Amakuru anakora ibiganiro

UMUSEKE.RW